U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu guhangana na ADF na FDLR - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutwe wa FDLR umaze igihe uteye inkeke ku mutekano w'u Rwanda, aho washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda na Uganda bikomeje kuzahura umubano, wagize igihe uhungabana ku buryo u Rwanda rwashinjaga umuturanyi warwo mu mu Majyaruguru guha urwaho ibikorwa by'abashaka guhirika ubutegetsi bwarwo, barimo n'uyu mutwe wa FDLR.

Muri iki cyumweru nibwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano aganisha ku kuzahura umubano byuzuye, ateganya ibiganiro mu nzego za politiki, ibijyanye n'abinjira n'abasohoka n'ubufatanye mu bijyanye n'ubutabera n'ibindi.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagaragaje icyizere ko ibi biganiro bizarushaho kuzamura umubano w'ibihugu byombi.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda, Jeje Odongo, yavuze ko bishimishije kuko u Rwanda na Uganda ari ibihugu byombi bihuriye mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ndetse bigomba gufatanya mu gushaka ibisubizo ku bibazo bya Afurika.

Yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bigira ingaruka ku Rwanda na Uganda mu buryo busa, ku buryo bigomba no gufatanya gushaka umuti.

Yakomeje ati "Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo twembi bitugiraho ingaruka. ADF ibangamiye Uganda, ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa RDC, FDLR ibangamiye u Rwanda nayo ikorera mu Burasirazuba bwa Congo."

"Ibiganza bibiri bikora ibirenze ikiganza kimwe, ari nayo mpamvu navuze ko tugomba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo hamwe n'akarere, byaba binyuze muri Afurika y'Iburasirazuba n'Inama y'akarere k'ibiyaga bigari, dushobora gutanga umusanzu wacu mu gushaka ibisubizo."

Yavuze ko ibiganiro bemeranyijeho bizafasha mu kumva ibintu kimwe, mu gushaka ibisubizo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Uretse kuba umutwe wa ADF ubangamiye Uganda, Ku wa 1 Ukwakira 2021 Urwego rw'Ubugenzacyaha rwemeje ko ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano, hafashwe abantu 13 mu mezi ya Kanama na Nzeri 2021, bakekwaho gukorana na ADF, mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe hanafashwe ibintu bitandukanye byagombaga kwifashishwa mu gukora ibisasu birimo imisumari, insinga, intambi, sim card n'ibindi.

Ibyo bisasu ngo byagombaga guterwa kuri City Tower no kuri sitasiyo i Nyabugogo, "nubwo ngo imigambi y'ibanze yaje guhindurwa yari iyo kwibasira abayobozi b'Ingabo na Polisi by'u Rwanda."

Umugambi wabo ari ukwihorera kubera ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda guhangana n'iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-uganda-byiyemeje-gufatanya-mu-guhangana-na-adf-na-fdlr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)