Aya mahugurwa akaba yari yateguwe n'Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umukino wa karate Shotokan (ISKF). Mu Rwanda aya mahugurwa yari yanitabiriwe n'uhagarariye iri shyirahamwe mu mu gihugu, Bwana Nduwamungu Sesiha Jean Vianney. Umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino wa karate Shotokan kw'isi, (Chairman & ChiefInstructor International Shotokan Karate Federation) bwana Hiroyoshi Okizaki ufite Dan 9 muri uyu mukino, niwe watanze aya mahugura.
Nduwamungu uhagarariye uyu mukino mu Rwanda yishimira ko yabashije kubona aya mahugurwa, kuko yatumye arushaho kuzamura ubumenye ku rwego mpuzamahanga. Ibi byanatumye abona icyemezo kimuhesha uburenganzira bwo kuba umutoza wa Karate Shotokan ku rwego mpuzamahanga, akaba ari nawe mutoza rukumbi u Rwanda rugize uri kuri uwo rwego.
Nduwamungu ahanganye na Hiroyoshi mu mukino bakinnye nyuma y'amahugurwaÂ
Nduwamundu kandi akaba yaranatsinze ikizamini kimuhesha Dan ya 5 muri uyu mukino, akavuga ko ibi ni iby'agaciro kuko bizatuma umubare w'abarimu muri uyu mukino wiyongera mu Rwanda, kuko kuzagirana ubufatanye mu guhugurana no kugira ubuvugizi mu mahanga.'
Mu gusoza aya mahugurwa y'abarimu mu mukino wa karate Shotokan, Abayobozi b'uyu mukino ku rwego mpuzamahanga barangajwe imbere na Hiroyoshi Okazaki bemeje ko muri Kanama uyu mwaka, amahugurwa nk'aya azabera i kigali, akazanitabirwa n'umwe mu barimu bakomeye cyane mu mukino wa Karate Shotokan Denis Hoode. Uyu akaba amaze gusura u Rwanda inshuro 2.
Jean Vianney Nduwamundu Sesiha uhagarariye iri shyirahamwe rya karate Shotokan mu Rwanda, yemeza ko 'aya ni  amahirwe akomeye abakarateka bu Rwanda tubonye cyane ko cyari ikifuzo twari dufite, ibi bikazatuma umubare w'abarimu bafite ubumenyi kandi bemewe ku rwego mpuzamahanga wiyongera bityo bigatuma umukino karate Shotokan utera imbere.'
Kanama uyu mwaka, u Rwanda ruzakira amahugurwa y'abatoza muri Karate ShotokanÂ
Nduwamungu yatahukanye Dany ya 5 muri aya mahugurwa yaberaga muri Afurika Y'Epfo