Ni ukuvuga ko urebye ingengo y'imari ya miliyari 300 Frw yakoreshejwe mu kubaka ibyumba by'amashuri ibihumbi 22, bivuze ko n'ubundi akenewe iyenda kungana gutyo.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, yari yitabye iyo Komisiyo ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB), Eng Paul Umukunzi.
Yari kumwe kandi n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (Rwanda Basic Education, REB), Dr Nelson Mbarushimana ndetse n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki muri Mineduc, Rose Bagumya.
Basubizaga ibibazo byagaragariye Abadepite ubwo bari mu ngendo bakoreye hirya no hino mu gihugu kuva tariki 15 Ukuboza 2022.
Muri byo harimo icy'inyubako z'amashuri zidahagije ndetse n'izikeneye kuvugururwa.
Mu bishaje bikeneye kuvugururwa harimo ibyumba by'amashuri, ibikoni, aho abanyeshuri bafatira amafunguro, amacumbi, amasomero, ibyumba by'ikoranabuhanga ndetse n'ubwiherero.
Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko, Madina Ndangiza, yavuze ko hari n'ikibazo cy'abanyeshuri bagikora ingendo ndende bajya ku mashuri.
Depite Ndangiza yagaragaje ko kugeza ubu mu mashuri y'incuke hakiri ubucucike ndetse hari n'amashuri ubu ataratangiza gahunda yo kwiga rimwe ku munsi.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu myaka itatu ishize hubatswe ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 22, ubwiherero ibihumbi 31 n'ibikoni birenga 2604.
Yagaragaje kandi ko hubatswe amashuri mashya y'imyuga n'ubumenyingiro agera kuri 81, yongerewe ku mashuri asanzwe n'andi arindwi yahanzwe.
Ati 'Ikindi ni uko dusabwa kongera amashuri y'imyuga ku buryo nibura muri buri murenge hazaba hari ishuri ry'imyuga.'
Mu mwaka w'ingengo y'imari 2021/22, hubatswe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro 21. Kuri ubu hari kubakwa kandi amashuri y'imyuga 90 ndetse n'ibyumba by'amashuri y'incuke birenga 360 mu gihe kandi hari no kubakwa ibikoni bigera kuri 317.
Ati 'Gusa ibi ntibihagije kugira ngo ikibazo mwabonye kibe gikemutse, ingamba zirahari zo kongera ibikorwaremezo, birimo ibyumba by'amashuri n'ubwiherero.'
Guverinoma kandi ifite gahunda yo kubaka nibura ishuri ry'imyuga muri buri murenge, aho kuri ubu hari kubakwa mu mirenge 12, indi isigaye 24 ikazubakwamo amashuri y'imyuga mu mwaka utaha w'ingengo y'imari.
Ku kijyanye n'amashuri atagira ibigega bifata amazi, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko umwaka ushize w'ingengo y'imari muri gahunda yo gushyira ibigega ku mashuri, hakoreshejwe miliyari 1 Frw, zubatse ibigega 1019 ku mashuri atandukanye.
Mu 2022/23, hagenwe miliyoni 850 Frw yo kubaka no gushyira ibigega ku mashuri. Ku rundi ruhande ariko ibigega byubatswe ni bike ugereranije n'amashuri yubatswe.
Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko hari inkunga yatanzwe na Banki y'Isi ku buryo hari izindi miliyari 5,5 Frw zizajya ku bigega ndetse na miliyari 17 Frw zizashorwa mu gufata imikingo.
Ati 'Ingamba zihari ni ugukomeza gushyira ibigega ku mashuri, uko ingengo y'imari izagenda iboneka no gufatanya n'abafatanyabikorwa kugira ngo ayo mazi aho kuva ku mashuri yangiza ibintu ahubwo afatwe abyazwe umusaruro, akoreshwe mu zindi gahunda z'ishuri.'
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari hazakoreshwa miliyari 8 Frw zo kubaka amashuri y'imyuga mu mirenge icyenda itandukanye.
Igisabwa ngo hakemurwe ubucucike n'ingendo
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya yagaragaje ko n'ubwo hubatswe ibyumba by'amashuri byinshi, ari intambwe yatewe ariko ikibazo kitarakemuka neza.
Nko mu bijyanye no kugabanya ingendo ndende ku banyeshuri, hahanzwe amashuri mashya agera ku 650.
Igenzura ryakozwe na Minisiteri y'Uburezi ryagaragaje ko hakenewe ibindi byumba bishya by'amashuri nibura 13 296.
Ibyo ni ibikenewe mu kugabanya ikibazo cy'ubucucike ariko by'umwihariko ku kijyanye n'ingendo ho hakenewe ibyumba by'amashuri 3637.
Minisitiri Dr Uwamariya ati 'Byumvikane ko ubiteranyije birenda kungana n'ibyumba byubatswe kandi iyo urebye ingengo y'imari yagiye ku byumba byubatswe, ikabakaba miliyari 300 Frw.'
Yakomeje agira ati 'Kugira ngo dukemura iki kibazo cy'ingendo ndende n'ubucucike, birasaba undi mushinga. Birasaba undi mushinga wo kubaka ibikorwaremezo, dufite ingamba zo gukomeza kongera ibyo bikorwaremezo.'
Mu 2021, nibwo hatangijwe gahunda yo kwakira abana b'incuke, ku buryo mu kubaka ibyumba by'amashuri hari hagiye hateganywa icyumba kimwe. Ni ibintu bituma kuri ubu hariho ubucucike mu mashuri y'incuke.
Ati 'Muri iyi gahunda yo kubaka ibikorwaremezo ni yo mpamvu twagaragaje ko muri uyu mwaka hari kubakwa amashuri mashya y'incuke agera kuri 360 n'ubundi ni gahunda igomba gukomeza.'
Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko yatangiye gutekereza uburyo bushya bwo kubaka inyubako zigeretse kubera ko kubona ubutaka ari ibintu bitazaba byoroshye mu bihe biri imbere.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-ibyumba-by-amashuri-ibihumbi-17