U Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira indwara ya Marburg yagaragaye muri Tanzania - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere iyo ndwara izwi nka Marburg virus disease (MVD) yemejwe muri Tanzania, ikaba iteye inkeke kuko yandura cyane, kandi ikica ku kigero kiri hejuru.

Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yagize iti "U Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira icyo cyorezo ku mipaka, aho abinjira babanza gupimwa umuriro."

Uburyo bwo kwirinda Marburg buhura n'ubukoreshwa mu kwirinda icyorezo cya Ebola, kimaze iminsi gihangayikishije aka karere.

Minisiteri y'Ubuzima muri Tanzania iheruka gutangaza ko ubu burwayi bumaze kwemezwa ku bantu umunani barimo batanu bapfuye, bivuze ko iyi ndwara irimo kwica ku kigero cya 63%. Abandi batatu bakomeje kwitabwaho kwa muganga, naho 161 bakomeje gukurikiranirwa hafi.

Virusi itera Marburg yandurira mu matembabuzi nk'amaraso, amacandwe, ibirutsi, n'amarira by'uyirwaye. Umuntu ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zirwaye cyangwa zapfuye zifite ¡yo ndwara, cyane cyane uducurama, inkende n'izindi.

Mu gihe cyo gushyingura umuntu wishwe na Marburg abantu bashobora kuhandurira mu gihe bakoze ku murambo. Indarwa ya Marburg ntabwo yandurira mu mwuka.

Uwanduye Marburg ashobora kugaragaza ibimenyetso by'iyo ndwara hagati y'iminisi 2 na 21.

Minisiteri y'Ubuzima yakomeje iti "lbyo bimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kuribwa imikaya, gucika Intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubini w'umuntu."

Nk'uko bitangazwa n'lshami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubuzima, ¡yi ndwara ihitana 88% by'abayanduye kandi kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo igira.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikomeza riti "Minisiteri y'Ubuzima irasaba Abaturarwanda kwitwararika ibi bikurikira: Gukaraba intoki inshuro nyinshi n'amazi n'isabune cyangwa umuti wabugenewe, Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyo cyorezo cya Marburg."

Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Marburg agomba kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye, no gutanga amakuru igihe cyose han umuntu waturutse ahagaragaye icyorezo, akagaragaza ibimenyetso bya Marburg.

Ishyirahamwe mpuzamahanga riteza imbere ibijyanye n'inkingo, Gavi, risaba abantu kwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mu ishyamba kandi bakirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara nk'uko OMS ibivuga.

Abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina bagomba gukoresha agakingirizo mu gihe cy'umwaka wose, kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe inshuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite.

Uburyo bwo kugenzura abinjira mu gihugu bwakajijwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakajije-ingamba-mu-gukumira-indwara-ya-marburg-yagaragaye-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)