Abasirikare ba RDC barasiwe mu Rwanda mu bihe bitandukanye barimo uwarashwe ku wa 19 Ugushyingo 2022 n'undi uheruka kuraswa ku wa 4 Werurwe 2023.
Aba bombi barasiwe mu Murenge wa Gisenyi ubwo bageragezaga kurasa ku birindiro by'Ingabo z'u Rwanda biri hafi y'Umupaka uhuza Goma na Rubavu.
Mu basirikare barashwe harimo Kasereka Malumalu na Sambwa Nzenze Didier bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ubutegetsi bwa RDC bwahakanye ko Kasereka ari umusirikare wabwo ariko nyuma y'igenzura byaje kugaragara ko ari umwe mu basirikare babuze ndetse bikaza kugaragara ko yarasiwe ku Mupaka yasinze agerageza kurwanya abasirikare ba RDF.
Umusirikare wa kabiri yarashwe yinjira ku butaka bw'u Rwanda, ahagana saa Cyenda n'Igice z'umugoroba.
Imirambo y'aba basirikare yavanywe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Gisenyi, ishyikirizwa abayobozi ba EJVM ndetse n'aba Guverinoma ya RDC.
EJVM kandi yanahawe imbunda n'amasasu byasanganywe abo basirikare ubwo bageragezaga kurasa ku ngabo z'u Rwanda muri ibyo bitero bitandukanye.
RDC ishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba mu gihe rwo rubihakana, rukavuga ko ari ibibazo bya Congo bwite idashaka gukemura ahubwo ikarubyegekaho.
Amafoto: KT