Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje ko mu mwaka ushize u Rwanda rwungutse miliyoni miliyoni $160 (asaga miliyari 160 Frw) kubera ubufatanye n'amakipe y'i Burayi arimo Arsenal FC na Paris Saint Germain.
Ni amasezerano agamije kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda', rukagaragazwa nk'ahantu heza h'ubukerarugendo n'ishoramari.
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinyanye na Arsenal amasezerano y'imyaka itatu, agamije kumenyekanisa u Rwanda nk'icyerekezo cy'ishoramari n'ubukerarugendo.
Mu 2019 hafashwe icyemezo cyo kuyongera, binatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo Arsenal F.C yamurikaga umwambaro mushya.
Kuwa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y'imyaka itatu y'ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w'iyi kipe mu myitozo n'uwo yambara mbere y'imikino no ku kibuga Parc des Princes.
Mu gitekerezo yanyujije mu kinyamakuru The East African, Akamanzi yavuze ko izo mbaraga u Rwanda rwashyize mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri siporo, zitapfuye ubusa.
Habazwe agaciro k'inyungu u Rwanda rwagize binyuze mu kurwamamaza muri ayo makipe yombi umwaka ushize, kabarirwa muri miliyoni miliyoni $160. Ibi bibarwa harebwa ayo u Rwanda rwari gushora iyo rubinyuza mu kwamamaza mu itangazamakuru mu buryo busanzwe.
Uku kumenyekana k'ubukerarugendo bw'u Rwanda, Akamanzi avuga ko aribyo byahindukiye bikarwinjiriza miliyoni $445, aturutse mu bakerarugendo basaga miliyoni basuye u Rwanda mu 2022.
Ni inyungu ifatika ku bukerarugendo bw'u Rwanda bwari bumaze imyaka ibiri bwarashegeshwe na Covid-19. Akamanzi avuga ko ayo mafaranga yinjijwe, angana na 90Â % by'ayo u Rwanda rwavanaga mu bukerarugendo mbere ya Covid-19.
Ati "Aba bashyitsi ntabwo ari ukwishimira ibyiza by'u Rwanda gusa ahubwo banagira uruhare mu iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage. Ubukerarugendo bwahaye akazi ibihumbi by'abanyarwanda kandi amafaranga avamo atuma u Rwanda rubasha kubaka ibitaro mu bice by'icyaro, kwishyurira abana amafunguro ku mashuri, kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturage..."
Akamanzi kandi yagarutse ku ruhare rw'amafaranga ava mu bukerarugendo, aho amwe asubizwa mu baturage baturiye ahari ibikorwa by'ubukerarugendo bakubakirwa ibikorwa remezo, kugira ngo bafashe igihugu kubungabunga ubwo bukerarugendo.
Nubwo Guverinoma igaragaza ko kwamamaza mu makipe y'i Burayi byatanze umusaruro, hari abakunze kubinenga bavuga ko igihugu gikennye kitakabaye gitera inkunga amakipe akomeye.
Akamanzi yavuze ko ibyo ari ukwigiza nkana kuko umusaruro uvamo ugaragarira buri wese.
Ati 'Ni uburenganzira kutemeranya n'imiyoborere y'u Rwanda ariko ubukangurambaga bugamije kubangamira ishoramari mu gihugu kiri mu nzira y'amajyambere kandi rigira ingaruka nziza ku mibereho myiza y'abaturage, ntacyo bimaze, ni ukwikunda.'
IVOMO: IGIHE