U Rwanda rwatangiye ingamba zo gukumira icyorezo cya Marburg cyabonetse Tanzania #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, kuri uyu wa Kane , tariki ya 23 Werurwe 2023,cyatangaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zigamije gukumira icyorezo cya Marburg ku mipaka aho abinjira mu gihugu bava muri Tanzania aho iki cyorezo cyiri, babanza gupimwa umuriro.

Mu itangazo,RBC, yavuze ko ' Minisiteri y'ubuzima, yasabye abanyarwanda gukaraba kenshi n'amazi n'isabune cyangwa umuti wabugenewe, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahari iki cyorezo, umuntu wese ufite ibimenyetso by'iki cyorezo agomba kwihutira kujya kwivuriza ku ivuriro rimwegereye, gutanga amakuru y'ahantu hari umuntu waturutse ahagaragaye iki cyorezo, akagaragaza ibimenyetso bya Marburg.'

RBC ivuga ko uwafashwe n'iki cyorezo agaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kuribwa imikaya, gucika intege, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri .Ibi bimenyetso bikagaragara hagati y'iminsi 2 na 21.

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima kivuga ko indwara ya Marburg yandurira mu matembabuzi nk'amacandwe, amaraso, ibirutsi n'amarira by'uyirwaye.

Uyirwaye ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zayirwaye cyangwa zapfuye ziyirwaye cyane cyane mu ducurama,inkende, n'iz'indi.

Umuntu ashobora kwandura mu gihe cyo gushyingura, mu gihe umuntu yakoze ku murambo ku wishwe nayo. Icyakora iyi ndwara ntabwo yandurira mu mwuka.

Iki cyorezo guheruka guhitana abantu batanu muri Tanzania ndetse abasaga 190 bashyizwe mu kato



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwatangiye-ingamba-zo-gukumira-icyorezo-cya-marburg-cyabonetse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)