Ubufaransa: Abashinzwe umutekano barenga 120 bamaze gukomerekera mu myigaragambyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyigaragambyo ikomeye mu Bufaransa ikomeje kwangirikiramo byinshi aho abashinzwe umutekano 123 bamaze kuyikomerekeramo hanyuma n'amazu agatwikwa.

Amashusho yagiye hanze yerekanye inzu mberabyombi yumujyi wa Bordeaux itwikwa muri iyi myigaragambyo yadutse iturutse ku cyemezo cya Perezida Macron cyo kuzamura imyaka ya pansiyo mu bufaransa.

Amashusho yerekanye iyi nyubako ikomeye iri gushya ubwo abigaragambyaga babarirwa mu magana barimo baririmba.Imyigaragambyo mu gihugu cyose irakomeje aho igeze ku munsi wa cyenda.

Abigaragambyaga bafunze sitasiyo za gariyamoshi, ikibuga cy'indege cya Charles de Gaulle i Paris, inganda n'ibyambu kuko hateganijwe imyigaragambyo irenga 250 mu gihugu hose.

Polisi kandi yateye ibyuka biryana mu maso kuri bamwe mu bigaragambyaga mu yindi mijyi myinshi, harimo Nantes na Bordeaux mu burengerazuba, kandi ikoresha amazi afite ingufu ku bandi i Rennes mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.

Minisitiri w'umutekano mu gihugu Gerald Darmanin yavuze ko,mu Bufaransa, abashinzwe umutekano 123 bakomeretse kandi byibuze abantu 80 batawe muri yombi.

Iyi myigaragambyo yahungabanyije uruzinduko rw'umwami Charles mu Bufaransa mu cyumweru gitaha aho abigaragambyaga banze gutanga itapi itukura ndetse n'imyanda yuzuye mu mihanda ya Paris.

Icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron cyo kuzamura imyaka y'abajya mu kiruhuko cy'izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64 cyarakaje abafaransa benshi ariyo mpamvu bari kwigaragambya.

Abigaragambya kuri uyu wa Kane bigabije imijyi myinshi irimo na Paris aho barwanye na polisi yabateraga ibyuka biryana mu maso ndetse ikanabakubitisha indembo.

Abafaransa barushijeho kurakara cyane ubwo Perezida Macron yavugaga ko iki cyemezo nubwo kitemejwe n'inteko ishinga amategeko kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z'uyu mwaka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubufaransa-abashinzwe-umutekano-barenga-120-bamaze-gukomerekera-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)