Ubundi ni inde mukinnyi utera penaliti z'Amavubi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu ubwo abakinnyi b'u Rwanda bayirwaniraga, byatumye benshi bibaza amahitamo ya mbere y'umutoza ku gutera penaliti.

Hari ku mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 ubwo Amavubi yari yakiriye Benin kuri Kigali Pelé Stadium ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023.

Ubusanzwe mu ikipe iyo ari yo yose usanga harimo uba ari we mahitamo ya mbere y'umutoza mu gutera penaliti.

Mu Mavubi hagaragaye igisa no kuyirwanira ku munota wa 17 ubwo Amavubi yari ayibonye nyuma y'uko Cedric Yannick yari akoreye umupira mu rubuga rw'amahina.

Mugisha Gilbert ni we wageze ku mupira bwa mbere asa nubwira bagenzi be ko bamureka akayitera, nyuma haje na Muhire Kevin ndetse na Rafael York bahise bamugeraho bayishaka.

Byaje kurangira Rafael York ari we uyiteye ndetse n'umunyezamu ayikuramo.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, nyuma y'umukino yavuze ko ubusanzwe Muhire Kevin na Rafael York ari bo mahitamo ya mbere kuri penaliti.

Ati "ubwo twiteguraga umukino penaliti byari Muhire na York, ubwo twageruga imipira y'imiterekano twanzuye ko penaliti ari Muhire na York."

Yavuze ko uyu musore atarimirwaho itaka kubera ko yayihushije kuko penaliti uwo ari we wese yayihusha.

Mugisha Gilbert ni we wageze ku mupira mbere ashaka gutera penaliti
Hahise haba inama bishakamo uyitera
York yarayiteye arayihusha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubundi-ni-inde-mukinnyi-utera-penaliti-z-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)