Uburusiya: Igishushanyo cy'umwana w'imyaka 12 cyashyize se mu kaga ubu arafunze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana wari ufite imyaka 12 witwa Masha Moskaleva ukomoka mu Burusiya yakoze igishushanyo muri Mata 2022 cyafungishije se nawe ahita ajyanwa mu kigo gicumbikira abana

Ibumoso bwacyo hari ibendera rya Ukraine ryanditsemo amagambo avuga ngo: 'Ikuzo kuri Ukraine'; iburyo hari amabara atatu y'Uburusiya n'amagambo avuga ngo: 'Hoya ku ntambara!'. Hariho kandi na za misile zituruka mu Burusiya, umugore n'umwana we bahagaze basa n'abazikumira.

Umujyanama w'umujyi wa Yefremov uyu mwana akomokamo uri muri 320Km mu majyepfo ya Moscow,witwa Olga yagiranye ikiganiro na BBC dukesha iyi nkuru kuri icyo gishushanyo.

Se w'uyu mwana w'umukobwa, Alexei, umubyeyi wibana, yahamagaye uyu mujyanama w'umujyi ngo amugishe inama. Yamubwiye ko nyuma y'uko kw'ishuri babonye igishushanyo cy'umukobwa we bahise bahamagara polisi.

Olga ati: 'Polisi yahise itangira gukora iperereza ku mbuga nkoranyambaga za Alexei, kandi bamubwira ko arimo kurera umukobwa we nabi.'

Nyuma hakurikiyeho ibirego. Kubera gutangaza ibirwanya intambara ku mbuga nkoranyambaga, Alexei yaciwe amande y'amaroubles 32,000 (asaga $415 = arengaho 400,000Frw) ku cyaha cyo gutesha agaciro ingabo z'Uburusiya.

Mu byumweru bicye bishize hatangijwe urubanza mpanacyaha. Nanone, ibyo yatangaje birwanya intambara nibyo bigize icyaha cyo gutesha agaciro ingabo arimo kuregwa.

Kuri iyi nshuro Alexei ashobora gufungwa muri gereza.

Ubu uyu mugabo afungiye iwe mu rugo i Yefremov. Umukobwa we Masha nawe yoherejwe mu kigo kirera abana, aho Alexei atemerewe no kumuvugisha kuri telephone.

Olga Podolskaya ati: 'Kuva tariki ya mbere Werurwe(3) nta muntu urabona Masha, nubwo twagerageje kenshi kugera kuri icyo kigo ngo turebe uko amerewe.'

Yongeraho ati: 'Abategetsi b'Uburusiya barashaka ko buri wese ajya ku murongo wabo. Nta muntu wemerewe kugira igitekerezo cye bwite. Niba utemeranya n'ibyo undi yemera wisoma ibyo yatangaje. Ariko uwo muntu wimufungira iwe n'umwana we mu kigo cy'abana.'

Mu mategeko yo gufungirwa mu rugo k'uyu mugabo, yemerewe gusa kuvugana n'umunyamategeko we, abakora iperereza na serivise zo gufunga abantu.

BBC yavuze ko bamwe mu baturage bifuza ko uyu mwana yarekurwa agasubizwa se ariko Leta ntibikozwa.



Iki nicyo gishushanyo umwana w'imyuka 12 yashushanyije kugakora kuri we na se



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-igishushanyo-cy-umwana-w-imyaka-12-cyashyize-se-mu-kaga-ubu-arafunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)