Ubushakashatsi bwagaragaje uruhare rw'ubuhanzi mu gukemura ibibazo byugarije urubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibibazo aba banyeshuri bakozeho ubushakashatsi bifatiye ku ntego z'iterambere rirambye (SDGs), harimo iyo kurandura ubukene no guteza imbere uburezi budaheza, bibanda ku burezi bw'umwana w'umukobwa.

Uru rubyiruko rwakoze ubusesenguzi ku kibazo cy'ubukene, rureba ikibutera maze bahanga indirimbo, imivugo, n'ibishushanyo byose byerekana uko abantu bakwikura mu bukene.

Banarebye kandi imbogamizi zibangamiye imyigire y'umwana w'umukobwa, ku isonga haza inda zitateganyijwe.

Umuyobozi w'Ikigo Gikora Ubushakashatsi bugamije Kwimakaza Ubusabane n'Amahoro IRDP, Prof Sylvetre Nzahabwanayo, yagaragaje ko intego z'iterambere rirambye zitagerwaho urubyiruko rutabigizemo uruhare, kandi bakabikora binyuze mu bihangano kuko ari yo nzira biyumvamo.

Ati "Ntabwo dushobora gutera imbere, ngo tugere ku ntego z'iterambere rirambye dusize inyuma urubyiruko. Ikindi kandi ubumenyi ntiburi mu biganza by'umushakashatsi gusa, n'abo bakorana barabufite."

Prof Nzahabwanayo avuga ko igihe isi igezemo ari ngombwa guha abakiri bato umwanya nabo bagatanga ibitekerezo, bikaba n'inzira ibatoza hakiri kare gushakashaka ibisubizo by'ibibazo bitandukanye.

Umuyobozi w'ishami ry'Ubugeni n'ubumenyamuntu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze, REB, Rutiyomba Florien, yagaragaje ko ubu buryo bwo gukoresha ubuhanzi mu kwiga ku bibazo by'urubyiruko, ndetse no mu myigire muri rusange ari uburyo bwiza, kuko byatuma abanyeshuri bafata ibyo biga neza.

Ubu bushakashatsi bwatumye bamwe basubira mu ishuri

Mu matsinda yakoze ubushakashatsi mu bigo bya Rwamagana Leaders School, EFOTEC Kanombe, EAR Byumba, Groupe Scolaire Officiel de Butare na G.S. Amahoro, harimo abanyeshuri 15 bari mu ishuri, abakobwa batanu batwamye inda zitateganyijwe bagata ishuri, n'abarimu batanu kuri buri kigo.

Mu musaruro w'ubu bushakashatsi wagarutsweho ni uko hari abakobwa bari bararetse ishuri barigaruwemo n'ibiganiro bagiranye mu matsinda bagiye bajyamo.

Mukeshimana Alphonsine wabyaye afite imyaka 17 agahita ava mu ishuri, avuga ko yari amaze kwishyiramo ko atasubira kwiga amaze gutwita, nyuma y'imyaka ibiri ubu bushakashatsi butangiye yigaruriye icyizere. Ubu yakomeje amasomo mu Rwunge rw'Amashuri rw'Amahoro mu karere ka Rubavu.

Ati "Naje kubyara mu buryo butateguwe, ishuri ndivamo, mu rugo bakajya bantoteza, dutangiye ubu bushakashatsi ntangira kwisanzura ku bandi, nkumva ipfunwe riragenda rimvamo, ibitekerezo nari mfite byo kutazasubira mu ishuri numva birahindutse, nsubira mu ishuri."

Aba bakobwa basubiye ku ishuri kandi bashishikariza bagenzi babo gusubira mu ishuri, kuko na nyuma y'ingorane mk'izo, iterambere riba rigishoboka.

Ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa muri Werurwe 2022, busozwa mu Ukuboza 2022.

Abayobozi ba IRDP bakoranye ubushakashatsi n'abanyeshuri bo mu bigo bitanu byo mu ntara zitandukanye
Abanyeshuri bagaragaje ko ubuhanzi bufasha mu guhindura imyumvire ku ngingo runaka
Umuyobozi w'Ikigo Gikora Ubushakashatsi bugamije Kwimakaza Ubusabane n'Amahoro, IRDP, Prof Sylvestre Nzahabwanayo, yagaragaje ko ubuhanzi nk'urwego urubyiruko rwibonamo, rwafasha mu gukemura ibibazo birwugarije
Umuyobozi w'ishami ry'Ubugeni n'ubumenyamuntu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze, REB, Rutiyomba Florien, yagaragaje ko ubu buryo bwo gukoresha ubuhanzi bwatuma abanyeshuri bafata ibyo biga neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushakashatsi-bwagaragaje-uruhare-rw-ubuhanzi-mu-gukemura-ibibazo-byugarije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)