Ubutariyani nabwo bwatangaje ko buhanganye bikomeye n'Abimukira Bagana i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihugu cy'Ubutaliyani kirifua ko ikigega mpuzamahanga FMI kirekura Miriyari 1 na miriyoni 9 z'amadolari yaragenewe Tuniziya nk'ingurane ngo umutekano ugaruke byuzuye.

Iki gihugu kivuga ko aya madorari nataboneka vuba igihugu cya Tuniziya kizakomeza kubamo umutekano muke kandi ko bikomeza gushyira uburari ku gitutu cyo kwakira abimukira benshi.

Ibi byatangajwe na mInisitiri w'ububanyi n'amahanga w' Ubutariyani ,Antonio Tajani, ubwo yakomozaga ku kibazo cy'abimukira bahungira mu gihugu cyabo ku bwinshi muri iki gihe.

Ibiganiro hagati ya Tuniziya na FMI byerekeye kurekura ayo mafaranga ubu byarahagaze ,leta zunze ubumwe za Amerika n'ibindi bihugu bisaba perezida wa Tuniziya, Kais Saied, kugira bimwe ahindura mu gihugu cye ngo ayo mafaranga asohoke.

FMI yatangiye guhagarika ibyo biganiro kuva mu kwezi kwa karindwi 2021, Prezida Saied yigaruriye ubutegetsi bwose, ahagarika inama nshingamategeko , atangira kuyoboza amategeko ye bwite nka Perezida.

Minisiteri w'intebe mu gihugu cy'Ubutariyani , Giorgia Meloni yatabarije ubutariyani avuga ko bushobora guhura n'ikibazo cy'abimukira benshi cyane mu mezi ari imbere mugihe Tuniziya itahabwa ayo mafaranga.

Ubutaliyani bumaze kwakira abimukira 20.046 bazanywe mu bwato baciye mu Nyanja muri uyu mwaka wa 2023. Kubw'ishyirahamwe mpuzamahnga NU, 12.000 muri bo baje baturutse muri Tuniziya.

(Reuters)



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ubutariyi-nabwo-bwatangaje-ko-buhanganye-bikomeye-n-abimukira-bagana-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)