Minisitiri w'Intebe Robinah Nabanja, yanenze bamwe mu banyapolitiki muri Uganda, gukuririza ikibazo cy'ubujura bw'amabati bagamije kumuharabika no kwangiriza izina rye.
Uyu mutegetsi ukomeye mu gihugu yavuzwe mu bandi nkawe, bivugwa ko banyereje amabati yari agenewe abaturage bakennye mu ntara ya Karamoja.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse madamu Robbinah Nabanja, avuga ko politiki mbi ariyo iri gukuririza ibintu, asaba ko rubanda ikwiye kureka iperereza rigakorwa hakamenyekana ikizavamo.
Minisitiri w'Intebe avuga ko akeka ko hari abantu bari kubyihisha inyuma babizamura bagamije kumwangiriza izina rye mu butegetsi nubwo nta mazina yavuze akeka.
Mu muhango yahagarariyemo Perezida Museveni mu Karere ka Luweero, yavuze ko aba bantu bashatse batuza kuko amabati yatwaye atayasakaje inzu ye yayagejeje kubatishoboye yari agenewe.
Aha niho yahereye avuga ko kuzana politiki mu bintu byose bibaye mu gihugu bitazagira ikibazo na kimwe bikemura.
Perezida Museveni amaze iminsi ku gitutu cy'abasaba ko agira icyo akora ku bategetsi akuriye biba leta, ariko nta kintu yatangaje ubwo aheruka mu nteko ishinga amategeko.
 Ibi bamwe babiheraho bavuga ko ruswa yafashe ikibanza mu bushorishori bw'igihugu, nyamara rubanda yirirwa isabwa kuyirwanya.
Nk'ubu bamwe mubanya-Uganda baguye mu kantu bumvise ko abasirikare bakuru batategetswe kumurika imitungo yabo mu rwego rushinzwe kurwanya ruswa, bavuga ko ari amayeri yo gutanga icyuho cyayo mu gihugu.
The post <strong>Uganda: Minisitiri Nabanja yanenze abanyapoliti bangiza izina rye bitwaje ubujura bw'amabati mu ntara ya Karamoja</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.