Uko itike Perezida Kagame yaguriye Infantino yamugaruriye icyizere cyamugejeje ku nzozi ze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yavuze ko itike y'umukino wa nyuma wa CHAN 2016 yabereye mu Rwanda yaguriwe na Perezida Kagame ari yo yamugaruriye icyizere mu gihe yari yatangiye gucibwa intege ko atazatorerwa kuyobora FIFA.

Yabigarutseho muri Kongere ya FIFA ya 73 yateraniye i Kigali uyu munsi ku wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023 aho yongeye kugirirwa icyizere cyo kongera kuyobora FIFA kugeza 2027.

Infantino yabigarutseho ashaka kugaragaza igihango afitanye n'u Rwanda kubera ko ubwo yatangiraga kwiyamamaza kuzayobora FIFA, yahereye mu Rwanda.

Ati "ubwo narimo niyamamariza kuyobora FIFA, u Rwanda rwakiriye CHAN. Naje inshuro ebyiri mu Rwanda nifitiye icyizere, inshuro ya mbere byari ugutangiza iyi mikino aho nahuye n'abantu bahagarariye amashyirahamwe, nagarutse ku mukino wa nyuma.'

Yavuze ko ku nshuro ya mbere aza yari afite ibyiringiro ariko ku nshuro ya kabiri byatumye yiheba ku buryo yari agiye no kubivamo.

Ati "Inshuro ya mbere nza nari mfite imbaraga n'ibyiringiro. Inshuro ya kabiri nza barambwiye no urabizi, turagukunda ariko ntabwo tuzagushyigikira mu matora, byaranjagaraje ndetse nshaka no kubivamo, nari namaze no kuzinga ibikapu."

Mu buryo butunguranye ni bwo haje umuntu akamuha itike yo kureba umukino wa nyuma wahuje DR Congo na Mali akamubwira ko ari Perezida Kagame wayimuguriye, byahise bimwongerera icyizere.

Ati "Mu buryo butunguranye umuntu yaje kundeba arambwira ngo akira itike ya we yo ku mukino wa nyuma kuko nta tike nari mfite y'umukino wa nyuma. DR Congo yaratsinze. Yarambwiye no iyi ni itike ya we nahawe na Perezida Kagame, nabitekerejeho mfata umwanzuro. Ndabyibuka nasuye Urwibutso rwa Jenoside, nabasaba mwese kujya gusra Urwibutso."

"Naravuze ngo ndi nde wo kubivamo? Ibyo iki gihugu cyanyuzemo n'uburyo cyongeye kwiyubaka kigashikama bitera ishyaka Isi yose Nyakubahwa Perezida (Paul Kagame), nahise nisubiraho narahagumye ndeba umukino nkomeza kwiyamamaza, naje gutorerwa kuyobora FIFA mu mezi make yakurikiyeho."

Uyu mutaliyani w'imyaka 52 watorewe kuyobora FIFA ku nshuro ya 3, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyavuye ku busa kikaba ubu ari Umurwa Mukuru w'Isi, byose kikaba kibikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

Gianni Infantino tariki ya 26 Gashyantare 2016 ni bwo yatorewe bwa mbere kuyobora FIFA, tariki ya 5 Kamena 2019 yongeye kugirirwa icyizere, uyu munsi tariki ya 16 Werurwe 2023 yongeye gutorerwa kuyobora FIFA ku nshuro ya 3, manda ye izarangira 2027.

Itike Perezida Kagame yaguriye Infantino yamugaruriye icyizere akomeza kwiyamamariza kuyobora FIFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-itike-perezida-kagame-yaguriye-infantino-yamugaruriye-icyizere-cyamugejeje-ku-nzozi-ze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)