Ukraine yiyemeje kuzahangana n'ibihugu byose bitayishyigiye mu ntambara n'Uburusiya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu 'byfashe nabi Ukraine' bizabyishyura intambara nirangira, nk'uko bivugwa na minisitiri wayo w'ububanyi n'amahanga Dmytro Kuleba.

Mu kiganiro na BBC, Kuleba yavuze ko amahitamo y'uruhande ya buri gihugu muri iyi ntambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine 'azashingirwaho mu kubaka umubano w'ahazaza'.

Muri iki kiganiro, Kuleba yavuze uko abona iyi ntambara izarangira, uruhare rw'Ubushinwa muri iyi ntambara, no kuba Papa Francis atarasura iki gihugu muri iki gihe cy'intambara.

Nubwo Ukraine ibona inkunga y'imari n'iya gisirikare y'ibihugu bikomeye by'iburengerazuba kuva yaterwa, ibihugu byinshi muri Africa, Aziya na Amerika y'Epfo byirinze kugira uruhande bifata.

Bimwe bifitanye amateka y'ubucuti n'Uburusiya, ibindi bifite impungenge z'ingaruka z'iyi ntambara ku bukungu, ibindi byibaza ko ibihugu by'iburengerazuba birimo gutinza iyi ntambara bitari ngombwa.

Gusa Kuleba yavuze yeruye ko ibihugu bitashyigikiye Ukraine â€" ibyo yavuze ko 'muri iyi ntambara byitwaye nabi kandi bigafata nabi Ukraine', bizabyishyura mu gihe kiri imbere.

Ukraine ishobora kuba icungira ku nkunga y'iburengerazuba mu bya gisirikare mu gihe gito cyangwa kirekire bityo kwinuba kwayo bishobora kudahangayikisha ibihugu bimwe. Ariko mu bihe by'amahoro ubushobozi bwa Ukraine bwo kohereza ibinyampeke byinshi cyane ku isoko ry'isi buyiha ijambo mu bukungu, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.

Kuleba yagize ati: 'Niba ku isi hari utekereza ko uko igihugu runaka cyitwaye â€" cyangwa cyafashe Ukraine mu gihe kibi cyane mu mateka yayo â€" bitazarebwaho mu kubaka umubano w'ahazaza, uwo ntabwo azi uko dipolomasi ikora.

'Intambara ni igihe ugomba gukora amahitamo. Kandi buri mahitamo twarayanditse.'

Kuleba yavuze ko ibihugu by'inshuti zayo by'iburengerazuba bidatanga inkunga ya gisirikare vuba bikwiriye.

Ati: 'Turifuza ko abadufasha babigira vuba, kuko iyo hari ukohereza [intwaro] gutinzeho umunsi umwe, bivuze ko hari umuntu ugomba gupfa ku rugamba.'

Bakhmut, umujyi wo mu burasirazuba, ni hamwe mu hantu Ukraine ikeneye intwaro kurusha ahandi, hano ingabo zimaze amezi arenga arindwi zirwana n'ibitero by'Uburusiya bushaka gufata uwo mujyi.

Hano Kuleba yavuze ko 'bigoye cyane mu buryo bubabaje' kubera gutakaza gukomeye bahagiriye.

Ariko Bakhmut nifatwa n'indi mijyi izakurikiraho: 'Rero mu kurengera ubuzima hariya tugomba kurwana kuri Bakhmut uko dushoboye kose.'

Kuleba yavuze ko nta kimenyetso ko Uburusiya bushaka ibiganiro byo kurangiza imirwano, ariko yongeraho ati: 'Buri ntambara irangirira ku meza y'ibiganiro…Ariko intego yanjye nka minisitiri ni uko Ukraine igera kuri ayo meza imaze kugera ku ntsinzi ku rugamba.'

Ibyo bisaba ubufasha bukomeye bwa benshi, abo abona ko Papa Francis atarimo. Kuleba avuga ko atari we wacira urubanza Papa ahubwo ari Imana. Ati: 'Tubabajwe cyane no kuba Papa atarabasha gusura Ukraine kuva intambara itangiye.'

Ku Ubushinwa, Kuleba avuga ko budashishikajwe no gushaka iherezo ry'iyi ntambara kandi bwakomeje kwanga ko Perezida Volodymyr Zelensky aganira na mugenzi we Xi Jinping, uyu aritegura gusura Moscow vuba.

Kuleba ati: 'Sinibaza ko Ubushinwa bwiteguye [kuganira] ubu…mu gihe ahubwo bwiteguye guha intwaro Uburusiya.'

Naho kuri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho inzobere zivuga ko inkunga ihabwa Ukraine ishobora kugabanuka nyuma y'amatora ya perezida umwaka utaha, Kuleba avuga ko bizeye 'inkunga y'uruhande rwose yaba abarepubulikani cyangwa abademokrate.'

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ukraine-yiyemeje-kuzahangana-n-ibihugu-byose-bitayishyigiye-mu-ntambara-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)