Umugabo wari ugiye gupfa kubera kubura impyiko yatabawe by'igitangaza n'umushoferi wari umutwaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushoferi wa Taxi itwara abagenzi ya Uber ufite umutima mwiza, yahaye impyiko umuntu atazi, yari atwaye amukuye mu bitaro yarabuze uwamutabarira ubuzima.

Tim Letts w'imyaka 33 yakoreraga kompanyi imwe ifite imodoka zitwara abagenzi yo mu ntara ya Cape May, muri Leta ya New Jersey muri Amerika muri 2021, ubwo yasabwaga kujya gutwara Bill Sumiel mu kigo gitanga dialysis ifasha impyiko mu bitaro bya Christiana.

Bwana Sumiel, ufite imyaka 73, yari amaze imyaka itatu ashaka cyane uwamuha impyiko nshya isimbura ize zarwaye,bitewe no kurwara diyabete mu myaka icumi ishize.

Mu nzira ajya iwe mu rugo i Salem, yabwiye uyu mugabo wahoze mu ngabo, Bwana Letts ikibazo cye - ariko ntiyatekerezaga ko uyu mushoferi wa Uber yamuha impyiko baramutse bahuje ibipimo.

Bwana Sumiel yabwiye ABC6 News ati: "Twamaze kimwe cya kabiri cy'urugendo nerekeza mu rugo twabaye inshuti nyuma yo kuvuga inzira yose, Tim arambwira ati" Ndatekereza ko Imana igomba kuba ariyo yagushyize mu modoka yanjye.

Yarambwiye ati : 'Nufata izina ryanjye na nimero yanjye, nzaguha impyiko." Naratitiye cyane ku buryo ntashoboraga no kwandika izina rye na nimero ye. '

Kugira ngo umuntu ahe mugenzi we impyiko,habanza gufatwa ibipimo kugira ngo barebe ko bahuje ubwoko bw'amaraso n'ibindi bitandukanye.Ibipimo bya muganga nibyo bibyemeza.

Uyu mugabo yakomeje agira ati "Twishimye ko twahuje, kandi kubagwa mu bitaro bya Christiana byagenze neza."

Ubu aba bombi babaye inshuti ubuzima bwabo bwose aho Bwana Sumiel avuga ko urugendo rwe muri iyi modoka ya Uber mu myaka ibiri ishize rwabaye igitangaza ndetse rwamuhaye ubuzima mu buryo bw'igitangaza.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wari-ugiye-gupfa-kubera-kubura-impyiko-yatabawe-by-igitangaza-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)