Umugabo wo mu gihugu cya Peru yafatanwe ibisigazwa [amagufwa] by'umuntu bimaze imyaka isaga 800 bibayeho arangije avuga ko ari umukunzi we w'umwuka witwa 'Juanita'.
Bwana Julio Cesar Bermejo w'imyaka 26,wahoze agemurira abantu ibyokurya yavuze ko amaranye imyaka myinshi ibi bisigazwa ndetse ko ararana nabyo mu buriri.
Uyu mugabo yagize ati "mu rugo,aba ari mu cyumba,aryamana nanjye.Mwitaho cyane.
Bermejo yafungiwe ahitwa Mantaro mu mujyi wa Peru witwa Puno.Uyu azakomeza gufungwa igihe agikorwaho iperereza nkuko umwe mu bayobozi yabibwiye AFP kuwa Kabiri.
Bermejo yabwiye ibinyamakuru by'iwabo ko uyu yita 'Juanita' ari umugore ndetse ko ari inshuti ye y'umwuka gusa aya magufwa n'ay'umugabo nkuko abayobozi babitangaje.
Uyu wahoze agemura ibyokurya yavuze ko se yazanye ibyo bisigazwa mu rugo mu myaka 30-40 ishize nyuma y'uko gahunda ye yo kubishyira mu nzu ndangamurage ipfuye.Umuryango we wabiguze ibihumbi bibiri by'amafaranga yo muri Peru kandi ngo icyo gihe yari akayabo.