Ku mwana w'umukobwa n'umugore ujya mu mihango buri kwezi we byo ni akarusho, kuko akenera ibikoresho by'isuku yifashisha mu bihe bye.
Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y'Isi bwagaragaje ko nibura abakobwa miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by'isuku mu gihe bari mu gihe cy'imihango.
Mu Rwanda, ababasha kugura cotex bayibona ku mafaranga ari hagati 1000 Frw na 1500 Frw bitewe n'ubwoko bwazo.
Kubura ubushobozi kuri bamwe nibyo byahaye Umuziranenge Blandine yo gukora 'Kosmo pads', cotex zishobora gukoreshwa igihe kinini, ku buryo bigabanya amafaranga umuntu yatangaga azigura buri kwezi.