Umujyi wa Kigali ugiye kunguka icyanya cyahariwe inganda cya hegitari 85 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi ushinzwe Ubutaka n'Imiturire mu Karere ka Nyarugenge, Dusabeyezu César, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kubaka muri iki cyanya cy'inganda igeze kure kandi ko igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka.

Yakomeje agira ati 'Turahamagarira abashoramari gutangira gukoresha iki gice cyahariwe inganda. Tugiye kuvugurura no gukora imihanda muri iki cyanya kandi aha hazaba ahantu heza.'

Ibi yabitangarije imbere y'abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya ndetse abagaragariza ko uyu murenge ugiye gushyirwa ku rwego ruteye imbere ku bijyanye n'ibikorwaremezo ndetse ukaba n'umujyi mwiza mu bijyanye n'imiturire.

Iki cyanya cy'inganda kizubakwa mu Kagali ka Nzove ndetse kuri ubu hamaze kugera zimwe mu nganda zirimo Urwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Skol n'urutunganya amazi.

Yakomeje ati 'Umurenge wa Kanyinya wafatwaga nk'icyaro muri Kigali ugomba kurimbishwa ugahinduka umujyi ukomeye ufite inganda n'ibikorwaremezo. Imiturire na yo igomba gutezwa imbere kandi uduce tugenewe guturwamo ubona ko tugenda twubakwa.'

Ati 'Turashaka no kuhagira ahantu habereye hoteli. Kugeza ubu dufite hoteli ebyiri muri Kanyinya ariko turashaka ko ziba nyinshi. Rero aka gace kagomba kugira uburyo bworoshya ubuhahirane ndetse no kugera ku nganda.

Uretse kubaka icyanya cy'inganda ariko hari gahunda yo kubaka ikiraro cyo mu Kirere kizahuza Umurenge wa Kanyinya wo muri Nyarugenge n'uwa Jali muri Gasabo.

Umujyi wa Kigali kandi ugaragaza ko mu guteza imbere inganda hagiye no kubakwa umuhanda wa Kaburimbo wa Nzove-Ruli-Gakenke.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda giherutse gutangaza ko hagiye kwagurwa inganda ndetse ko hari hegitari 9000 zishobora kwifashishwa n'abashoramari mu mijyi itandukanye mu kubaka inganda mu myaka 30 iri imbere.

Kugeza ubu bibarwa ko ubutaka buriho inganda bungana na hegitari 1200 hirya no hino mu gihugu.

Guverinoma y'u Rwanda iheruka gutangaza ko ifite gahunda yo guteza imbere no gutunganya ibyanya by'inganda mu bice bitandukanye by'igihugu by'umwihariko mu mijyi itandatu yunganira Kigali.

Uko kongera inganda bijyana no kongerera agaciro umusaruro uboneka muri utwo duce.

Kuri ubu kandi hari gahunda yo kwakura icyanya cy'Inganda cya Kigali kiri i Masoro kikongerwaho nibura hegitari 400.

Mu Nzove hagiye kwagurirwa icyanya cy'inganda kizaba kiri kuri hegitari 85
Muri uyu mushinga biteganyijwe ko n'umuhanda wa Nzove-Ruli-Gakenke uzubakwa
Uruganda rwa Nzove rutunganya amazi ruri mu zamaze kubakwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-kunguka-icyanya-cyahariwe-inganda-cya-hegitari-85

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)