Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie, yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umusirikare wo mu ngabo z'u Rwanda ukinira APR BBC, 2nd Lt Nsengiyumva David.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 ubera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.
Uku gusezerana imbere y'amategeko bikaba byabaye itangazamkuru ritemerewe gufata amashusho n'amafoto, gusa hari amashusho magufi yagiye hanze.
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango barimo Miss Nishimwe Naomie, Jeanninne Noach wahoze akundana n'umuhanzi Cyusa Ibrahim, inshuti n'umuryango.
Basezeranye imbere y'amategeko mu gihe ubukwe bwa bo buzaba tariki ya 24 Werurwe 2023. Biteganyijwe ko imihango yose y'ubukwe izabera umunsi, gusaba no gukwa kimwe no gusezerana imbere y'Imana.
Itsinda rya Mackenzie Uwineza Kelly abarizwamo, ni itsinda rigizwe n'abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z'abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.
Agiye gukora ubukwe nyuma y'uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.
2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.