Umukinnyi wa Filime wakunzwe na benshi Paul Grant yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru ahari avuga ko Ku wa Kane tariki 16 Werurwe Grant yasanzwe hafi ya gariyamoshi i Londres yaguye, ahita ajyanwa kwa muganga.

Ikinyamakuru Sky news kivuga vuga ko Grant wari waguye muri koma yaje kwitaba Imana nk'uko byatangajwe n'umukobwa we, Sophie Jayne Grant.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikihishe inyuma y'urupfu rwa Grant usize abana batatu n'abuzukuru.

Paul Grant yavutse tariki 3 Gashyantare 1967 mu Bwongereza. Yamenyekanye cyane muri sinema kubera indeshyo ye ya metero imwe na santimetero 32.

Paul Grant yagaragaye muri filime zakunzwe nka 'Harry Potter', 'Star wars' yahuriyemo na Liam Neeson, 'Goblin Corps' n'izindi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-wa-filime-wakunzwe-na-benshi-paul-grant-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)