Umukinnyi wa Filimi z'Urukozasoni wasambanye na Trump yiyemeje kuzabyinira mu muhanda nibamufunga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamerika w'icyamamare mu gukina filimi z'urukozasoni, Stormy Daniels yavuze ko "azabyinira mu muhanda" igihe uwahoze ari Perezida Donald Trump yajyanwa muri gereza kubera amafaranga yamwishyuye mu mwaka wa 2016 abinyujije k'uwahoze ari umunyamategeko we bwite.

Daniels yatanze iri sezerano asubiza umufana w'uyu wahoze ari perezida wanditse kuri twitter ubutumwa amutuka.

Guterana amagambo hagati yabo kwabaye ku munsi umwe Trump yahanuye ko azafungwa n'abacamanza bo mu mujyi wa New York.

Ukoresha Twitter witwa Intergalactic Gurl yanditse ati: "Indaya iteye ishozi yemera amafaranga kugira ngo isebye umuntu w'inzirakarengane!".

Yakomeje ati: "Amahirwe masa uzajye mu mihanda nyuma yibi!."

Daniels yahise amusubiza ati: "none ... yaranyishyuye arisebya."

Daniels yongeyeho ati: 'Urumva ko uri mubi kurusha we wabikoze nk'utazi gusoma no kwandika.

Kandi sinzagenda gusa , nzabyinira mu muhanda igihe 'azakatirwa' ngo ajye muri gereza."

Uwahoze ari avoka wa Trump akaba n'umujyanama we,Michael Cohen yagiye muri gereza nkuru kubera ibyaha byo kwica amabwiriza yo kwiyamamaza arimo kwishyura uyu mugore amadorari 130.000 mbere gato y'amatora ya 2016.

Cohen yavuze ko ayo mafaranga yayishyuye Daniels kugira ngo aceceke ntazavuge ko yaryamanye na Trump muri 2006, nyuma y'amezi umugore we Melania yibarutse umuhungu wabo Barron.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-wa-filimi-z-urukozasoni-wasambanye-na-trump-yiyemeje-kuzabyinira-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)