Uwahoze ari umukinnyi wa Juventus,Cristian Bunino,yahawe ikarita itukura nyuma yo kwihagarika mu kibuga ...ari hafi kwinjira asimbuye.
Umutoza w'uyu mukinnyi yababajwe n'iki gihano gikomeye yahawe kubera ko ngo 'nta muntu n'umwe ibyo yakoze byagizeho ingaruka.
Cristian Bunino w'imyaka 26, yamaze imyaka itatu akinira Juventus ndetse yabonwaga nk'uzaba umukinnyi ukomeye nubwo bitakunze.
Uyu akina mu ikipe yitwa Lecco yo mu cyiciro cya gatatu,Serie C, yagezemo mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere.
Icyakora, Bunino ntabwo yigaragaje muri iyi kipe nkuko byari byitezwe ku munsi cyumweru ubwo banganyaga 0-0 na Piancenza.
Uyu rutahizamu wari ugiye kwinjira mu kibuga asimbuye habura iminota 20 ngo umukino urangire,yashatse kwihagarika ntiyajya mu rwambariro ahubwo abikorera mu kibuga ku ruhande byatumye ahabwa ikarita itukura adakinnye.
Buninio yagerageje kwihisha abasifuzir ariko umusifuzi wo ku ruhande amutera imbona abimenyesha uwo hagati nawe ahita aza amuha ikarita itukura.
Iki cyemezo cyababaje umutoza we Luciano Foschi, wumvaga ko uyu mukinnyi we yagombaga guhabwa umuhondo kuko ntawe yahohoteye.
Foschi ati: 'Ni itegeko rigomba gukurikizwa ariko ndakeka abasifuzi bagomba gukoresha inyurabwenge yabo kuko ntawe yigeze agirira nabi,nta n'uwabibonye."
Si ubwa mbere hatanzwe ikarita itukura umukinnyi yihagaritse mu kibuga kuko umunyezamu wa Salford City nawe yayihawe muri 2017 ubwo yabikoraga ikipe ye ikina na Bradford.
Muri Nzeri umwaka ushize nabwo,undi munyezamu wo hasi yahawe ikarita itukura kubera ibi mu mukino wa FA Cup.