Umukinnyi yashimiye umutoza wanze kumukinisha bikamuviramo inyungu ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi witwa Sergio Oliveira yashimiye uwari umutoza we Julen Lopetegui wamwicaje igihe kinini ku ntebe y'abasimbura ubwo bakoranaga mu ikipe ya FC Porto.

Uyu mukinnyi wo hagati yavuze ko nubwo yicajwe n'uyu munya Espagne,byamuviriyemo inyungu ikomeye kuko byamufashije kujya gutereta uwaje kumubera umugore.

Oliveira yashyingiranwe na Christiana Pereira muri 2019 nyuma yo guhura mbere y'aho, yakuwe mu ikipe yagombaga gukina.

Uyu mugabo w'imyaka 30 yakoreshejwe inshuro eshatu gusa na Lopetegui ubwo yatozaga Porto.

Uyu yavuze ko amushimira cyane ndetse yiyemeje kumugira umwambarira mu bukwe bwe.

Ubwo yari Instagram asubiza ibibazo by'abafana, Oliveira yagize ati: "Nahuriye n'umugore wanjye kuri Estadio do Dragao.

Ndashimira Lopetegui wahoraga anshira ku ntebe.Ikintu cyiza cyane.

'Nari ngiye kumutumira ngo aze kumbera parrain mu bukwe bwanjye.

Uyu mukinnyi ubu akina muri Turkia mu ikipe ya Galatasaray.

Lopetegui yavuye muri Porto muri 2016 nyuma y'umwaka n'igice ayitoza.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yashimiye-umutoza-wanze-kumukinisha-bikamuviramo-inyungu-ikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)