Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yacitswe avuga ahantu hatangaje batereye akabariro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Georgina Rodriguez yavuze by'impanuka ahantu hadasanzwe we n'umukunzi we Cristiano Ronaldo batereye akabariro

Uyu munya Espagne usanzwe ari umunyamideli ndetse akaba icyamamare ku mbuga nkoranyambagan'umukunzi wa Ronaldo kuva muri 2016.

Mu gace ka kabiri k'inkuru mbarankuru ye kuri Netflix yise I am Georgina,uyu mugore yavuze ko yaryamanye na Ronaldo w'imyaka 38,mu bwogero bw'amazi y'akazuyazi [spa] bwabo.

Ibi byatangajwe mu gihe cyo gusangira n'inshuti ubwo uyu musore w'imyaka 29 yasobanuraga uburyo atashoboraga koga amaboko nyuma yo kwishushanya.

Uyu mugore yavuze ko ubwo yari yanze koga yasohokanye na Ronaldo ku mucanga,uyu mukinnyi yamusabye kujya mu bwogero bwo mu rugo,ari naho yamusanze bagatera akabariro.

Umwe mu nshuti za Ronaldo yanditse ubutumwa ati 'mwakagombye kuba mwaratereye akabariro mu buriri aho kuba mu bwogero.'

Uyu mugore yahise amusubiza ati "Oya,twabikoreye aho."

Uyu mugore yahise aceceka ubwo abantu benshi bamubaza ibibazo kuri iyi ngingo yari amaze kuvugaho byatumye bamwe bamushinja ko yagize isoni kubera ko yacitswe akabivuga.

Georgina na Ronaldo batangiye gukundana muri 2016 nyuma yo guhurira mu iduka rya Gucci uyu mukobwa yakoragamo mu gihe Ronaldo yakinaga muri Real Madrid.

Aba bombi bafitanye abana babiri biyongera ku bandi batatu Ronaldo afite bakaba 5.Aba ntabwo bashyingiranwe byemewe n'amategeko nkuko byavuzwe cyane.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yacitswe-avuga-ahantu-hatangaje-batereye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)