Umunyamideli ufite "umusaya munini ku Isi" yashyize ahagaragara andi mafoto agaragaza uko yongeye kwibagisha akagira amatama bikabije nubwo yari asanzwe yibitseho adasanzwe.
Anastasia Pokreshchuk yerekanye iyi sura ye nshya yifashishije imbugankoranyambaga nyuma yo kuvuga ko yongeye kwibagisha kugira ngo ayongere.
Uyu mukobwa w'imyaka 33 ukomoka i Kyiv, muri Ukraine, yahoze afite isura isanzwe kandi afite imisatsi yirabura afite imyaka 20 mbere yuko akoresha akayabo k'amapawundi 1.500 mu kwihindura
Kandi kubera inshinge zitabarika yatewe,byamusigiye amatama manini cyane
Ariko, mu rwego rwo kugumana agahigo ko kugira amatama manini ku isi, uyu munyamideli yahisemo kujya kwiteza izindi nshinge ziyagira manini ku rundi rwego nkuko yabibweiye abamukurikira kuri Instagram.
Video yerekanaga uyu mugore bamuteye iyo miti ituma imisaya ye iba minini ari kurwana n'ububabare.
Uyu munyamideli yasobanuye uburyo yatangiye gushaka ubwiza binyuze mu kwibagisha yaba mu maso no ku mubiri afite imyaka 26.
Src:New York Post