Umunyamakuru Maria Malagardis yagizwe umwere ku cyaha cyo gusebya Ntiwiragabo ukekwaho Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Col Ntiwiragabo uba mu Bufaransa, yashinjaga Malagardis kumusebya mu itangazamakuru, akamwita 'Hitler w'umwirabura'.

Urukiko rwavuze ko Malagardis ibyo yakoze biri mu burenganzira bwe nk'umunyamakuru bwo gutanga ibitekerezo, aho yemerewe kuvuga ibintu mu yindi mvugo mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bwabyo, bitandukanye n'ibyo Ntiwiragabo avuga.

Ikirego cya Col Ntiwiragabo wahoze ashinzwe ubutasi bwa gisirikare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yagishingiye ku butumwa bwanyujijwe kuri Twitter nyuma yo gutangaza inkuru ku rubuga rw'ikinyamakuru cya Médiapart ivuga ko Ntiwirigabo Aloys ushinjwa uruhare muri Jenoside yidegembya mu Bufaransa.

Iyo nkuru yo muri Nyakanga 2020, yagaragazaga ko uyu mugabo yihishe ubutabera imyaka myinshi nyamara atuye mu gace kazwi nka banlieue d'Orléans.

Nyuma y'iyo nkuru yatangajwe, uyu munyamakuru yasubije mu buryo busanzwe bwo gutanga igitekerezo kuri iyo nkuru agira ati "Umu-Nazi w'Umanyafurika mu Bufaransa? Hagira unsobanurira?"

Ntiwiragabo kandi yareze umwanditsi w'ikinyamakuru Médiapart, Théo Englebert wanditse iyo nkuru yatumye Maria Malagardis amwibasira ngo akurikiranwe n'ubutabera, kubera kumuharabika.

Urukiko rw'i Paris rwanzuye ko nta kosa Malagardis yakoze, ko byose biri mu burenganzira bwe nk'umunyamakuru, nk'uko ikinyamakuru L'orient Le Jour cyabitangaje.

Emmanuel Soussen wunganira Maria Malagardis yashimye umwanzuro w'urukiko, avuga ko ibyo umukiliya we yavuze nta kosa ririmo kuko Col Ntiwiragabo byanze bikunze afite uruhare muri Jenoside, yaba yarayikoze cyangwa atarayikoze.

Yavuze ko mu bubasha bwe nk'uwari ushinzwe iperereza, ntacyo yakoze ngo arokore abahigwaga cyangwa ngo agerageze guhagarika ubwicanyi.

Benjamin Chouai wunganira Ntiwiragabo we yabiteye utwatsi, avuga ko batashimishijwe n'umwanzuro w'urukiko kandi bazajurira.

Ntiwiragabo w'imyaka 75, nyuma yo guhunga u Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagize uruhare mu ishinjwa ry'umutwe wa FDLR.

Yashakishijwe kenshi n'abashinjacyaha b'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ngo abazwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akekwaho kuba hagati ya 1990 na Nyakanga 1994 ari umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry'amalisiti y'Abatutsi bagombaga kwicwa ndetse n'abandi babaga batavuga rumwe na Leta. Uyu mugabo kandi ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi.

Nubwo nta byangombwa bimwemerera kuba mu Bufaransa aho yageze mu 2011, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda. Mu 2020 yongeye gusaba ubuhungiro barabumwima.

Urukiko rwagaragaje ko ibyatangajwe na Maria Malagardis nta cyaha kirimo
Umunyamakuru Maria Malagardis washinjwaga gusebya Col Ntiwiragabo Aloys



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-maria-malagardis-yagizwe-umwere-ku-cyaha-cyo-gusebya-ntiwiragabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)