Umunyamideli yagabanyije amabere ye manini nyuma yo kuyongera rimwe rigaturika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli wari warabaswe no kongera amabere akaba manini bidasanzwe,yashyize hanze amafoto asigaranye amabere mato nyuma yo kwemera kuyagabanya kubera ko mu minsi ishize hari iryo yongereye rigasandara.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru,uyu munya Mexico w'imyaka, 30, yerekanye amabere mato nyuma yo kugabanya amabere manini bidasanzwe yari afite.

Ibinyamakuru bivuga ko kubera kongeresha amabere buri gihe yaragiye aramubyimbana kugeza ubwo rimwe rituritse asigara nta bere.

Madamu Magdalene yapangaga ko n'iminwa ye yayigira minini cyane ariko ngo kubera akaga yahuye nako ubu arashaka kugaruka uko yari asanzwe.

Ubwo yerekaga abantu 212,000 bamukurikira kuri Instagram,uko asigaye angana,uyu mugore yagize ati: "Ndabikunze.Niyongeresheje igihe kinini ariko n'impinduka iteye ubwoba gusa ndabyishimiye.Ubu guhaha birasekeje kuko ubu utwenda duto tunkwira.

Uyu munyamideli yaniyongeresheje ikibuno kiba kinini cyane ndetse ngo ari kwitegura kukigabanyisha agasubira uko yahoze.

Uyu mugore ukiri mu bitaro nyumayo kubagwa amabere,yavuze ko ubu yishimye cyane ndetse ubu amerewe neza kubera ko amabere yamuremereraga cyane yagabanutse.





Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunyamideli-yagabanyije-amabere-ye-manini-nyuma-yo-kuyongera-rimwe-rigaturika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)