Umunyarwenya Ahoufe Abrantie '2PAC' wafatwaga nk'umwami wa Tik tok yitabye Imana bitunguranye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahoufe Abrantie wamamaye nka 2Pac wa Ghana kuri Tik Tok yitabye Imana bitunguranye.

Urupfu rw'uyu musore w'imyaka 21 ukomoka muri Ghana rwamenyekanye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2023 aho ibinyamakuru bitandukanye byo muri Ghana byabitangaje ariko umuryango we ukaba wari utaratangaza icyo yazize.

Yigaruriye imitima ya benshi bitewe n'amashusho yifataga akayasangiza abamukurikira kuri Tik Tok na Instagram.

Yiyise 2Pac kubera uburyo rimwe na rimwe yanyuzagamo akifata anashusho yambaye nk'uko uyu muraperi yakundaga kwambara, yashyize bandana mu mutwe.

Ku rubuga rwa Tik Tok yakurikirwaga n'abantu hafi miliyoni 4 ni mu gihe kuri Instagram yakurikirwaga n'abarenga ibihumbi 600.

Indoro yasetsaga benshi mu mashusho yabasangizaga
Yakundaga kwiyita 2Pac
Urupfu rwe rwatunguye benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-ahoufe-abrantie-2pac-wafatwaga-nk-umwami-wa-tik-tok-yitabye-imana-bitunguranye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)