Umunyarwenya Japhet yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gutaramira hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yasazwe n'ibyishimo nyuma yo gutaramira muri Nigeria mu mujyi wa Logos.

Uyu musore umenyerewe mu itsinda Bigomba Guhinduka ahuriyemo na 5K Etienne, bwa mbere yakoreye igitaramo cye hanze y'u Rwanda.

Ni igitaramo cyaraye kibaye ku wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 ari na wo munsi uyu munyarwenya yagereye muri Nigeria.

Nyuma yo gutaramira muri Nigeria, Japhet yagize ati "Nashimishijwe cyane no kuyobora iki gitaramo, ariko inkuru y'ukuntu narebye ibice bitandukanye bya Kigali ndi mu ndege ni indi nkuru y'umwihariko ubutaha."

Uyu musore muri iki gitaramo cya 'JJC (Jokes, Jabs & Chill)' yahuriyemo n'abandi banyarwenya nka Deeone na Phronesis.

Mazimpaka Japhet ategerejwe mu kindi gitaramo kizaba ku wa 19 Werurwe 2023 cyateguwe n'umunyarwenya Basketmouth.

Igitaramo Japhet yataramiye abanya-Nigeria
Japhet yataramiye muri Nigeria



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwenya-japhet-yasazwe-n-ibyishimo-nyuma-yo-gutaramira-hanze-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)