Umunyeshuri mwiza ntiwamutegerereza muri Kaminuza-Dr Mukankomeje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Mukankomeje yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023 mu nama mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, yiga ku buryo uburezi buvuguruye bushobora gushyirwamo imbaraga no kugira uruhare mu mpinduramatwara ya kane mu bijyanye n'inganda.

Mukankomeje yagaragaje ko mu gushyira mu bikorwa ingamba z'iterambere rirambye, hakwiye kubanza guteza imbere uburezi kuko ari bwo nkingi mwikorezi muri byose.

Ati 'Uburezi ni urutirigongo rwa byose. Ntabwo washyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye utarize cyangwa ngo ube ufite ubumenyi bw'ibanze.'

'Kugira ngo tuzabigereho tutagize uwo dusigaza inyuma, umwana agomba kwigishwa neza kandi ni yo mpamvu Leta ishyiramo ingufu ngo hongerwe amarerero.'

Dr Mukankomeje yagaragaje ko hadashobora kubaho umunyeshuri mwiza mu mashuri makuru na Kaminuza mu gihe atateguwe neza.

Ati 'Ntiwabona umunyeshuri mwiza muri Kaminuza mu gihe atateguwe neza ku nzego zose ariko rero niba bigiye kudusaba kugera mu 2100 ngo tubigereho, ubwo twaba turi kugana he? Turareba ku rwego mpuzamahanga ariko kandi tukareba no kuri Afurika twifuza mu 2060, tukagera ku rwego rw'igihugu ndetse no kureba uko byagerwaho.'

Yakomeje agaragaza ko mu gihe u Rwanda rwakomereza ku muvuduko rufite mu guteza imbere uburezi uyu munsi, ruzagera ku ntego y'icyerekezo cya 2050 yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yagaragaje ko muri iki gihe bisaba ko umunyeshuri ahabwa ubushobozi binyuze mu kubona ibikoresho by'ibanze nka mudasobwa, internet n'ibindi bimufasha kwiga neza kandi ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko amashuri y'abigenga agihura n'ibibazo bikomeye birimo no kuba serivisi zitangwa zihenze kandi ntibikorwe mu buryo buboneye, asaba Leta gukomeza gushora imari mu burezi mu kwirinda ko bugirwa ubucuruzi.

Dr Mukankomeje kandi yagaragaje ko indi mbogamizi ikibangamira uburezi muri Afurika ari uko usanga uburere n'uburezi bwe biharirwa mwarimu kandi n'ababyeyi bakwiye kugira uruhare muri byo.

Abashakashatsi batandakanye kandi bagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa mu guteza imbere uburezi bufite ireme hagamijwe iterambere rirambye kandi rishingiye ku bumenyi.

Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje yagaragaje ko hakenewe guhuza imbaraga mu guteza imbere uburezi
Abashakashatsi batandukanye batanze ibitekerezo ku hazaza h'uburezi bwa Afurika
Hagaragajwe ko hakenewe imbaraga mu kubaka uburezi bufite ireme

Amafoto: Nezerwa Salomon




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyeshuri-mwiza-ntiwamutegerereza-muri-kaminuza-dr-mukankomeje

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)