Umupolisikazi yishwe n'umukunzi we wakoresheje imbunda ye akamurasa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abapolisi bo mu Karere ka Kabale, muri Uganda barimo gukora iperereza ku rupfu rw'umupolisi w'umugore w'imyaka 23 warashwe n'umukunzi we w'umusivili.

Nk'uko abapolisi babitangaza, PC Caroline Komuhangi wakoraga ku ishami rya polisi rya Kabale yishwe mu gitondo cyo ku cyumweru, tariki ya 19 Werurwe 2023, mu rugo rwe

Umuvugizi wa polisi mu karere ka Kigezi, Elly Maate, yatangarije Daily Monitor ati: 'Bivugwa ko ku ya 18 Werurwe 2023 ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, nyakwigendera yasinyiye imbunda akajya ku kazi nijoro.

Ku ya 19 Werurwe ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri n'igice za mu gitondo, bivugwa ko yavuye ku kazi kandi mu gihe yari mu kiruhuko, inshuti ye y'umugabo Denis Arinaitwe yamusanze mu rugo maze bombi baratongana. '

Bwana Maate yakomeje agira ati: "Ubwo Komuhangi yageragezaga kumuhunga, uyu mukunzi we yafashe imbunda ye,amurasa isasu rimwe inyuma n'andi abiri ku rutugu, ahita amwica."

Ku cyumweru, abapolisi baturanye n'aba bombi bafashe uyu musivili bamujyana mu bitaro by'akarere ka Kabale (KRRH) arinzwe.

Maate yagize ati: "Ibi byatewe nuko na we yakomeretse ubwo yageragezaga kwiyahura yirasa anyujijje mu izuru".

Bwana Maate yavuze ko ibisigazwa by'amasasu hamwe n'imbunda yariho amaraso byavumbuwe kandi ikirego cy'ubwicanyi cyageze kuri sitasiyo ya polisi ya Kabale.

Ku Cyumweru, umurambo wa nyakwigendera wakuwe aho yiciwe ujyanwa mu bitaro KRRH gusuzumwa.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupolisikazi-yishwe-n-umukunzi-we-wakoresheje-imbunda-ye-akamurasa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)