Umuraperi Tekashi 6ix9ine arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa akagirwa intere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yamenyekanye ni uko Tekashi 6ix9ine yakubiswe mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2023 ubwo yari mu nzu y'imyitozo ngororamubiri ( gym) n'inshuti ze muri Leta ya California muri USA.

Nkuko amafoto abigaragara Tekashi yarakubiswe bikomeye ndetse asigarana ibikomere mu maso gusa ku bw'amahirwe Imana ikinga akaboko ntiyahasiga ubuzima kuko yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Kugeza ubu abakubise uyu muraperi ntibaramenyekana icyakora Polisi ya Los Angeles muri California yatangaje ko iperereza rigikomeje.

Lance Lazzaro umu avoka wa Tekashi yatangaje ko umukiriya we yakubiswe n'abagabo bari hagati ya batatu na bane.

Tekashi wavutse 1996 ni umwe mu baraperi bakunzwe muri Leta zunze ubumwe z'America akaba azwiho kugira ibishushanyo byinshi k'umubiri we(Tatoo) ndetse n'imisatsi y'amabara atandukanye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-tekashi-6ix9ine-arembeye-mu-bitaro-nyuma-yo-gukubitwa-akagirwa-intere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)