Mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ushize, izamuka ry'umusaruro mbumbe w'igihugu ryari kuri 7,9%, mu gihembwe cya kabiri bigera kuri 7,5% mu gihe mu cya gatatu izamuka ryari ku 10% naho mu cya kane biri kuri 7,3%.
Ibi nibyo byatumye impuzandengo iba 8,2% mu 2022 ugereranyije n'uko byari bihagaze mu 2021. Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi wagabanutse ku kigero cya 1% bitewe ahanini n'imihinda, mu gihe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi byo byazamutseho 4%.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko imibare itangazwa ari igipimo rusange gihuza ibikorwa byakozwe mu mwaka, impinduka zigaragarira mu nzego bitewe n'impinduka ziba zabayemo.
Ati 'Icyo urugo rubona, biboneka muri bya bikorwa bitandukanye. Niba tuvuze ngo inganda zazamutse, mu mahoteli byazamutse cyane ku gipimo cya 47%, usohotse urasanga yose yuzuye bivuze ko ubuzima bwaho bwabaye bwiza ugereranyije n'ibihe bya Covid-19.'
Mu rwego rw'inganda, umusaruro wazamutse bitewe n'izamuka rya 15% ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri ndetse n'izamuka rya 11% ry'umusaruro w'inganda zikora ibintu bitandukanye.
Umusaruro w'inganda zitunganya ibiribwa wazamutseho 13%, umusaruro w'inganda zitunganya imyambaro n'inkweto wazamutseho 21%, umusaruro w'inganda zitunganya ibyuma wazamutseho 7%.
NISR yatangaje ko umusaruro w'inganda washoboraga kuzamuka kurenza uru rwego ariko ntibyashobotse kubera igabanuka ry'ibikorwa by'ubwubatsi byagabanyutseho 6%.
Mu cyiciro cya serivisi, NISR yatangaje ko serivisi zishingiye ku mahoteli na restaurant zazamutseho 87%, ibikorwa by'ubwikorezi bizamukaho 22% serivisi z'ikoranabuhanga n'itumanaho zizamukaho 20% uburezi buzamukaho 17%, naho ubucuruzi buranguza n'ubudandaza buzamukaho 14%.