Umusifuzi mpuzamahanga Pierluigi Collina yasuye Urwibutso rwa Kigali (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pierluigi Collina ari mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, iteganyijwe kuba ku wa 16 Werurwe 2023.

Uyu Mutaliyani yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Werurwe 2023. Akihakandagiza ikirenge yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere tw'uyu mujyi turimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

We n'abari bamuherekeje batambagijwe ibice bitandukanye birugize ndetse basobanurirwa amateka y'u Rwanda hambere n'uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.

Collina amaze gusura urwibutso no gusobanurirwa amateka y'u Rwanda, yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso, bukomoza ku byo yiboneye n'amaso ye ku bihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu minsi 100 kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Pierluigi Collina kuri ubu ni Umuyobozi wa Komite y'Abasifuzi muri FIFA. Azitabira Inteko Rusange y'iri shyirahamwe rya Ruhago ku Isi, ari na yo izemerezwamo Infantino nk'ugomba kuriyobora muri manda y'imyaka ine iri imbere, ikaba iya gatatu agiye gutorerwa. Ni we mukandida rukumbi wiyamamaje.

Iyi Nteko Rusange iteranye ku nshuro ya 73, ikaba iya mbere ibereye mu Rwanda nyuma y'Inteko y'Inama y'Ubuyobozi bwa FIFA yabereye muri Kigali mu 2018.

Pierluigi Collina ni we musifuzi wubahwaga n'abakinnyi ndetse akagirirwa igikundiro kubera imiterere y'umutwe we n'amaso, hatitawe ku buryo yasifuye, yahawe ibihembo bitandukanye muri aka kazi nk'umusifuzi mwiza.

Kuva mu 1998 kugeza mu 2003 yahawe igihembo cy'umusifuzi wahize abandi inshuro esheshatu yikurikiranya. Yahawe kandi igihembo cy'umusifuzi w'ibihe byose kuva mu 1987 kugeza mu 2020.

Uyu mugabo w'imyaka 63 yahawe igihembo cy'umusifuzi mwiza mu Butaliyani inshuro zirindwi (1997, 1998, 2000, 2002, 2003, 2004, 2005). Yahawe kandi igihembo cy'uwagiza uruhare mu mu iterambere rya siporo y'u Butaliyani mu 2011.

Mu 1999 yasifuye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Manchester United na Bayern Munich mu gihe mu 2022 yayoboye uwa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2022 wahuje u Budage na Brésil. Kugeza ubu ni umwe mu bagize Komisiyo y'Imisifurire i Burayi.

Umusifuzi mpuzamahanga Pierluigi Collina ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside ziruruhukiyemo
Pierluigi Collina yasobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo
Pierluigi Collina yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Beretswe filime mbarankuru yerekana uko Jenoside yateguwe, uko yahagaritswe n'uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka
Umutaliyani Pierluigi Collina yasuye Urwibutso rwa Kigali, asobanurirwa amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo
Yasobanuriwe uko Jenoside yakozwe nta kurobanura kuko n'abana bicwaga
Abanyamahanga bitabiriye Inteko Rusange ya FIFA basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Batambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali, banasobanurirwa amateka y'uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa
Pierluigi Collina na bagenzi be bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banashyira indabo ku mva

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusifuzi-mpuzamahanga-pierluigi-collina-yasuye-urwibutso-rwa-kigali-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)