Umusifuzi wasifuye umukino wa Benin n'u Rwanda mu mazi abira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusifuzi w'umunya-Botswana, Joshua Bondo wasifuye umukino ubanza w'u Rwanda na Benin ashobora guhanwa mu gihe CAF yasanga muri raporo yatanze yaribeshye kwandika ikarita yahaye Muhire Kevin.

Ejo hashize tariki ya 29 Werurwe 2023, Amavubi yari yakiriye Benin mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

Ubwo umukino wari urangiye, umutoza wa Benin, Gernot Rhor yavuze ko bamaze gutanga ikirego ko u Rwanda rwakinishije Muhire Kevin ufite amakarita abiri y'umuhondo.

Hari iyo yabonye ku mukino wa Senegal muri Kamena 2022, ndetse n'iyo yabonye ku mukino wa Benin ubanza tariki 22 Werurwe 2023. Gusa iyo urebye ku mashusho usanga koko Kevin Muhire yarabonye aya makarita.

Itegeko rya 42 mu mategeko agenga imikino y'Igikombe cya Afurika rigaruka ku bijyanye no guhagarikwa kw'abakinnyi kubera amakarita, rigena ko umukinnyi ubonye amakarita abiri asiba umukino, CAF ikabimenyesha amashyirahamwe bireba ariko na none kubimenya bikaba inshingano z'ishyirahamwe ku giti cyaryo.

Ese Amavubi ntabwo yari azi ko Kevin Muhire yabonye amakarita abiri y'umuhondo?

Team Manager w'ikipe y'igihugu Amavubi, Rutayisire Jackson nyuma y'uko ejo yumvise ibi birego bya Benin yabwiye abanyamakuru ko n'abo muri raporo bafite Kevin yari afie amakarita 2 ariko basanga binyuranye na raporo y'umusifuzi na komiseri bahaye CAF.

Raporo umusifuzi w'umukino yahaye CAF ndetse n'iya komiseri zose zikaba zihura, aho bagaragaza ko abakinnyi b'u Rwanda babonye amakarita muri uyu mukino ari Hakim Sahabo wahawe ikarita itukura nyuma yo kubona amakarita 2 y'umuhondo na Mugisha Gilbert wabonye ikarita y'umuhondo.

Ibi ni nabyo CAF yoherereje FERWAFA mbere y'umukino wa Benin wo kwishyura bagaragaza ko uretse Sahabo nta w'undi mukinnyi w'u Rwanda utemerewe gukina umukino wa Benin wabaye ejo hashize.

Umusifuzi wasifuye uyu mukino yishyize mu bibazo?

Mu gushaka kumenya uko byagenda biramutse bigaragaye ko uyu musifuzi atarashyize iyi karita muri raporo kandi yarayitanze koko, ISIMBI yagerageje kuvugana n'abasifuzi batandukanye.

Aba basifuzi bavuga ko mu gihe koko Joshua Bondo, umusifuzi wasifuye uyu mukino yaba yaratanze iyi karita ariko ntiyandikwe ngo abitange muri raporo byaba ari ikibazo kuko byagira ingaruka kuri uyu musifuzi kuko yabihanirwa.

Umwe yaize ati 'ntabwo nabonye uko byagenze kuko hari n'igihe umusifuzi azamura ikarita akayiha undi bakayandika ku mukinnyi utari we. Ariko bigaragaye mu mashusho ko yatanze ikarita ayihaye Muhire ariko ntayishyire muri raporo CAF yazamuhana, gusa hari igihe azamura ikarita mu kavuyo ntumenye uyihawe.'

Agaruka ku bihano bishobora guhabwa u Rwanda cyangwa niba rwabitambuka neza, yavuze ko yaba abeshye kuko bizasaba CAF kwicara bakareba icyo amategeko ateganya, gusa ngo niba atarayanditse yaba abifitiye ubusobanuro.

Joshua (uri mu kaziga) ashobora guhanwa aramutse ataranditse iyi karita muri raporo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-wasifuye-umukino-wa-benin-n-u-rwanda-mu-mazi-abira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)