Umusifuzi ukomoka muri Botswana, Joshua Bondo wasifuye umukino ubanz wa Benin n'u Rwanda, bitunguranye yambuwe umukino yagomba gusifura uzahuza ASKO na FAR Rabat.
Ibi bike nyuma y'uko tariki ya 22 Werurwe 2023 yasifuye umukino w'umunsi wa 3 mu itsinda L wahuje Benin n'Amavubi muri Benin kuri Stade del'Amitié yaje guha Muhire Kevin ikarita y'umuhondo ku munota wa 52 ariko muri raporo ntiyayitangamo.
Muhire Kevin wari wahawe indi ku mukino wa Senegal yari kuba yujuje amakarita 2 y'umuhondo atamwemerera gukina umukino wa Benin wabaye tariki ya 29 Werurwe 2023 i Kigali.
Kuko Joshua Bondo iyi karita atayitanze muri raporo, CAF yoherereje FERWAFA ibaruwa igaragaza ko Sahabo Hakim ari we nyine utemerewe gukina uyu mukino.
Kevin Muhire yaje gukina uyu mukino maze nyuma y'umukino Benin ihita irega muri CAF ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite umuziro.
Uyu musifuzi n'ubundi byari byitezwe ko azahanwa, bitunguranye yahambuwe umukino wo mu itsinda C rya CAF Confederation Cup yagombaga kuzasifura ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.
Ni umukino ASKO de Kara yo muri Togo izakiramo FAR Rabat yo muri Maroc.
CAF yahisemo gusimbuza itsinda ry'abasifuzi ryari riyobowe na Joshua Bondo, Souru Phatoane wo muri Lesotho wari umusifuzi wa mbere w'igitambaro, Mogomotsi Morakile wo muri Botswana wari umusifuzi wa kabiri w'igitambaro Tshepo Mokani Gobagoba wo muri Botswana wari umusifuzi wa 4.
CAF yavuze ko ari impamvu za tekinike gusa bikekwa ko bifite aho bihuriye n'amakosa yakoze ku mukino wa Benin n'Amavubi, yahise asimbuzwa abanya-Ghana.
Umukino wahawe Charles Benie Bulu uzaba ari umusifuzi wo hagati, abasifuzi b'igitambaro ni Paul Kodzo Atimaka na Tijani Mohammed ni mu gihe umusifuzi wa 4 ari Abdul Latif Qadiri. Bose bakomoka muri Ghana.