Umugabo yakoze ku mutima wa benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhura n'umukobwa asabiriza ku muhanda,akamutwara akamugira mwiza kugeza ubwo ahindutse burundu bagakora ubukwe.
Nkuko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu mukobwa yabonye uyu musore atambuka amusaba amafaranga yo kugura ibiryo.
Uyu aho kugira ngo ayamuhe,yahise amutwara amwitaho,amugira umusirimu kugeza ubwo yaje kumusaba ko barushinga.
Uyu ngo yashatse abo mu muryango w'uyu mukobwa kugira ngo babahe umugisha bashyingiranwe.
Iyi ni inkuru yashyizwe hanze n'ukoresha imbuga nkoranyambaga gusa ntiyavuze igihe ibi byabereye n'aho byabereye.