Umutesi Solange yakuwe ku buyobozi bw'Akarere ka Kicukiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko Ann Monique Huss yagizwe umuyobozi wungirije hashingiwe ku biteganywa n'itegeko no 22 ryo mu 2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Mu 2020 nibwo Umutesi Solange agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro nyuma y'amavugurura mu turere tugize Umujyi wa Kigali yatumye twambuwe ubuzima gatozi hagamijwe kunoza imiyoborere n'ifatwa ry'ibyemezo rigamije iterambere ry'Umujyi wa Kigali.

Mutsinzi Antoine wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w'Akarere ka Kicukiro yabaye mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ndetse kuri ubu yari Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Rulindo.

Ni mu gihe Monique Huss yari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'icyaro n'imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Mu minsi itatu ishize ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero ry'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, yatunze agatoki uburangare bw'abayobozi mu nzego zirimo n'Umujyi wa Kigali wagaragayemo ibibazo mu myubakire mu Karere ka Gasabo na Kicukiro.

Perezida Kagame yavuze ku by'inzu zaguye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, zubatswe mu 2015, ubuyobozi bukerekana ko zifite ibibazo ariko ntihagire icyemezo gikomeye gifawa.

Yanakomoje no ku byo yabonye muri Kicukiro ku nzu yanyuzeho isa n'ititabwaho nyuma yakonera kuhanyura agasanga nta kintu na kimwe cyigeze kiyikorwaho.

Ati "Muri Kicukiro nari ndi kumwe na ba Minisitiri w'Intebe n'abandi, tubona inzu ku muhanda bambitse ibintu bisan'ibyo abasazi bambara.Twari kumwe waraduherekeje [Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere]. Ibyo twasize tuvuze aho ngaho urabyibuka na byo. Nyuma y'amezi nza kongera kuhanyura nsanga nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa. [Nabyo urabizi?]"

Yakomeje agira ati "Njye rero ntabwo nigeze mbyumva ndongera mbwira Minisitiri w'Intebe n'abandi ...Meya w'Umujyi nawe wari uhari, hagashira amezi ahubwo n'ibyo twumvikanye bigomba gukorwa byasubiye inyuma. Ndashaka ko mubinsobanurira."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko barangaye ndetse abisabira imbabazi.

Ati "Icya mbere turabasaba imbabazi kuko habayeho gutinda. Mukimara kubitwereka twegereye nyiri uriya mutungo dusanga twagize uburangare kuko icyangombwa cye cyari cyararangiye..."

Perezida Kagame ati ' Baramwegererye barahendahenda; bagiye bomboka baramwegera […]"

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we yavuze ko bagize intege nke mu gukurikirana ibyo bibazo. Ati 'Mwarabitwerese, twararangaye, turabisabira imbabazi.'

Perezida Kagame yavuze ko buri munsi habamo kurangara, asaba abayobozi guhindura imikorere kuko nubarebye abona ari bato ariko badakoresha imbaraga uko bikwiye.

Umutesi Solange yahagaritswe ku mwanya w'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro
Mutsinzi Antoine wari usanzwe ari Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage
Monique Huss wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutesi-solange-yakuwe-ku-buyobozi-bw-akarere-ka-kicukiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)