Umutesi wayoboraga Akarere ka Kicukiro yirukanwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro asimbuye Umutesi Solange kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 nk'uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe ribivuga.

Iri tangazo kandi rigaragaza ko Ann Monique Huss, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'aka Karere.

Akarere ka Kicukiro gahinduriwe abayobozi nyuma y'iminsi micye Perezida Kagame, anenze Umutesi Solange wayoboraga aka Karere hamwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, kudakosora umwanda yabonye wari utwikirije inzu mu karere ka Kicukiro.

Ati 'Uribuka ubwo nazaga muri Kicukiro ndi kumwe na Minisitiri w'intebe n'abandi ba Minisitiri tukabona inzu ahantu ku muhanda iraho imaze igihe kinini, bambitse ibintu bisa n'ibyo abantu b'abasazi bambara, nkagusaba ko mwareba nyirayo akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by'umwanda, ariko kugeza n'ubu bikaba bitarakorwa'.

Umutesi Solange yabuze ibisobanuro avuga ko barangaye kuko basanze icyemezo cyo kubaka cye cyari cyararangiye, acyongerera igihe ariko ntiyasubukura kubaka.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko basuye uyu mugabo Perezida Kagame abasubijeyo, yemera ko bagize intege nke mu gukurikirana.

Umutesi Solange yirukanwe nyuma yo kubura ibisobanuro imbere y'umukuru w'igihugu.

The post Umutesi wayoboraga Akarere ka Kicukiro yirukanwe appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/31/umutesi-wayoboraga-akarere-ka-kicukiro-yirukanwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutesi-wayoboraga-akarere-ka-kicukiro-yirukanwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)