Umutoza w'Amavubi yageze mu Rwanda akubita agatoki ku kandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa Sita n'iminota 20 z'ijoro ryo kuri uyu wa Kane ushyira uwa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, ni bwo Amavubi yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

Aha yari akubutse mu gihugu cya Benin aho yanganyije nacyo igitego 1-1 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Umutoza Carlos Alós Ferrer, yavuze ko yishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye ndetse ko bagomba gukora neza mu mukino ukurikiyeho.

Ati 'Ntabwo wakwishima 100% utatsinze, ariko nishimiye uko ikipe yitwaye kuko ntitwatsinzwe ubwo twari 11 kuri 11. Inota ntabwo ari ribi, dukwiye kugerageza gukora ibyiza kurushaho mu mukino ukurikiyeho.'

Carlos Ferrer ntiyishimiye uburyo Umusifuzi Joshua Bondo yayoboyemo umukino wa Bénin nkuko yabitangaje nyuma y'umukino.

Abajijwe ku ho Amavubi azakirira umukino wa Bénin, uyu mutoza yongeye gushimangira ngo akazi ke ari ugutoza atari ukureba ibibazo bijyanye n'imiyoborere n'amategeko.

Amavubi ntarabasha kumenya aho azakinira umukino ukurikiraho na Benin gusa biravugwa ko ushobora kubera i Huye.

Abakinnyi b'Amavubi bahise berekeza mu Bugesera aho barara muri La Palisse Hotel. Ni mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu bakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali kuko batamanuka i Huye hataramenyekana umwanzuro wa CAF.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-w-amavubi-yageze-mu-rwanda-akubita-agatoki-ku-kandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)