Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda, wemeje ko uri gufasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC kurwanya M23 mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.
Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze kuwa 18 Werurwe 2023 ryananyuze kuri radiyo ivugira uyu mutwe, rivuga ko bitewe n'uko Ubutegetsi bw'u Rwanda bwanze kuganira n'imitwe irurwanya, ahubwo rugahitamo gutera DRC rwihishe mu cyiswe'M23' ,CNRD/FLN yahisemo kurwana k'uruhande rw'igisrikare cya FARDC.
CNRD/FLN, ikomeza ivuga ko hari abarwanyi bayo bavuye muri Kivu y'Amajyepfo ubu bakaba baramaze kugera muri Kivu y'Amajyaruguru ndetse ko kuwa 27 Werurwe 2023 basakiranye na M23 ,bo bavuga ko ari ingabo z' u Rwanda mu mirwano yabereye muri Kivu y'Amajyaruguru mu gace uyu mutwe utigeze utangaza.
CNRD/FLN, yasabye Abanyanrwanda bose bari mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda gushyigikira ubufatanye bwa FARDC na FLN mu rugamba bahanganyemo na M23 ,kugirango bahagarike umugambi w'u Rwanda ugamije gukurikirana no kugirira nabi impunzi z'Abanyarwanda ziri muri DRC, rwihishe mu mutwe wa M23.
CNRD/FLN, itangaje ibi mu gihe hari hashize ukwezi havugwa amasezerano hagati ya FARDC n'uyu mutwe igice kiyobowe na Gen Hakizimana Antoine Jeva .
Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni yacu iherereye mu gace ka Hewa Bola muri Kivu y'Amajyepfo ahari ibirindiro bikuru bya FLN avuga ko guhera mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2023, hari abasirikare bakuru ba FARDC boherejwe kujya guhura na Gen Maj Jeva, bamusaba ko nawe yatanga umusanzu we mu kurwanya M23.
Aba bofisiye ba FARDC, ngo babwiye Gen Maj Jeva ko nawe agomba kohereza abarwanyi be muri Kivu y'Amajyaruguru gufasha FARDC nk'uko indi mitwe y'Abanyarwanda nka FDLR na RUD-URUNANA iri kubigenza, nyuma yo kwizezwa ko iki gihugu nacyo kizabafasha gukuraho ubutegetso mu Rwanda.
Aya makuru akomeza avuga kugera mu mpera z' ukwezi kwa Gashyantare 2023 ,CNRD/FLN yari igishidikanya kuri ubwo busabe bitewe n'urugamba rwari rukomereye FARDC ndetse M23 ikaba yari imereye nabi abarwanyi ba FDLR na RUD-URUNANA ,aho barimo bapfa umusubirizo ku mirongo y'urugamba muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.
Ibi kandi ngo biri mu byatumye uyu mutwe ucikamo ibice, kuko igice cya Lt Gen Hamada afatanyije na Chantal Mutega bari banze ubwo busabe bwa FARDC, ariko Gen Maj Jeva akaza kubaganza nyuma yo kwemererwa agatubutse n'Ubutegetsi bwa Kinshasa.
IVOMO: RWANDA TRIBUNE