Umuyobozi wa Kicukiro yakuwe ku kazi nyuma yo kunanirwa gusubiza Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutesi Solange uherutse kubura ibisobanuro imbere y'Umukuru w'Igihugu yakuwe ku mwanya w'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Akarere ka Kicukiro asimbuzwa Antoine Mutsinzi.

Ibi byasohotse mu Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023.

Imbere ya Perezida Kagame, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yariye indimi nyuma yo kubazwa impamvu batakosoye umwanda muri ako karere beretswe na Perezida Paul Kagame inshuro zirenze imwe.

Ibi byabaye ku wa 28 werurwe 2023 ubwo yasozaga itorero ry'abayobozi b'utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero, aho yagaye aba bayobozi kutubahiriza ibyo yabasabye gukosora kuri iyo nyubako.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari kumwe na Minisitiri w'Intebe n'abandi ba Minisitiri yabonye inzu ku muhanda imaze igihe yambitswe ibintu bisa n'iby'abasazi bambara maze asaba abayobozi kubikuraho, nabo baragenda baterera agati mu ryinyo.

Avuga ko yasabye abayobozi barimo Mayor Rubingisa Pudence na DEA wa Kicukiro kureba nyiri iyo nyubako akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by'umwanda.

Ati 'Uribuka ubwo nazaga muri Kicukiro ndikumwe na Minisitiri w'intebe n'abandi ba Minisitiri tukabona inzu ahantu ku muhanda iraho imaze igihe kinini bambitse ibintu bisa n'ibyo abantu b'abasazi bambara nkagusaba ko mwareba nyirayo akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by'umwanda ariko kugeza n'ubu bikaba bitarakorwa'.

Perezida Kagame yatangajwe no kongera gusubira muri aka karere nyuma y'amezi ane agasanga nta kintu na kimwe kigeze gikorwa kuri iyo nzu ndetse n'abayobozi bataragize icyo babikoraho.

Perezida Kagame yasabye ko bamusobanurira icyabaye kugira ngo iyo nzu imare ayo mezi yose ntacyakozweho maze umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere Umutesi Solange asaba imbabazi avuga ko habaye uburangare.

Umutesi Solange yisobanura kuri iki kibazo yagize ati 'Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ndasaba imbabazi habayeho uburangare sinabikurikirana kuko twegereye nyiri iyo nzu dusanga icyangombwa cye cyo kubaka cyararangiye turabyihutisha abona ikindi ubu birimo gukorwa'.

Umutesi Solange yatakambye akomeza gusaba imbabazi Perezida Kagame maze amubaza icyo izo mbabazi zivuze kuri we amusubiza ko agiye gukosora amakosa agaragara mu nshingano ze.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuyobozi-wa-kicukiro-yakuwe-ku-kazi-nyuma-yo-kunanirwa-gusubiza-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)