Ni mu bihembo bihabwa abagore bo hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu bucuruzi no kuyobora ibigo. Bashimiwe umusanzu bakomeje kugira mu kubaka Sosiyete Nyarwanda.
Ibi bihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, byateguwe n'Ikigo 1000 hills events gifatanyije n'ibigo n'imiryango itandukanye yita ku iterambere ry'abagore.
Kamanzi Tuhairwe usanzwe ari n'Umuyobozi Wungirije wa Radiant ndetse akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd yavuze ko ibi bihembo bibiri yahawe ari ishema ku kigo cyose, abayobozi n'abakozi bacyo muri rusange.
Igihembo yahawe ni icy'ikigo kiyobowe n'umugore ariko gikura vuba [Fast Growing Company of the Year] ndetse n'igihembo cy'umugore uri mu buyobozi bukuru bw'ibigo [Board Level and Senior Executive of the Year].
Nyuma yo guhabwa ibi bihembo, Kamanzi yabwiye IGIHE ko "Ku kigo nka Radiant Yacu Ltd ndetse na Radiant muri rusange, iki ni ikintu cyiza , biragaragaza imiyoborere myiza y'ikigo."
Yakomeje agira ati "Muby'ukuri bigaragaza ko n'abakozi bakora neza, bitanga kuko iki gihembo ntabwo navuga ko ari icyanjye gusa, ni icyacu nka Radiant Yacu Ltd kandi byaturutse ku kuba abakozi bakora neza, bakorana umurava, ubushake. Ni ibintu byaduhesheje ishema nka Radiant Yacu Ltd na Radiant muri rusange."
Abagore bakora muri Sosiyete ya Radiant bose ni 50% , ni ukuvuga ko bangana n'abagabo.
Kamanzi Tuhairwe ati "Ni ukuvuga ngo ibijyanye n'uburinganire ni ibintu twubahiriza cyane kandi navuga ko tubiha agaciro cyane muri Radiant."
Avuga ko uwashinze ibi bigo byombi akaba ari nawe Muyobozi Mukuru wa Radiant, Rugenera Marc ari umuntu uharanira guteza imbere abagore ari nayo mpamvu abashyigikira mu kazi bakabasha gutanga umusaruro mwiza.
Ati "Ni umuntu mu by'ukuri ushyira imbere abagore, uburinganire muri rusange. Yaba umugore yaba umugabo, twese adufata kimwe, yumva ko twese dushoboye kuko n'ibi bihembo niwe mbikesha."
Kamanzi avuga ko yaba umugore yaba umugabo, iyo umwitayeho mu kazi, ukamuha ibituma agakora neza, ukamuha ubwisanzure n'amahoro, arakora kandi agatanga umusaruro.
Ati "Ndashimira n'umuryango wanjye, bose baramfasha muby'ukuri kuko nanone utagize amahoro mu rugo cyangwa mu muryango nk'umugore, ibi twagezeho uyu munsi ntabwo byagerwaho."
Ikigo cy'ubwishingizi 'Radiant Yacu' cyakomotse kuri Sosiyete y'Ubwishingizi ya Radiant yavutse mu 2013, kiza kigamije kwegera ba Banyarwanda badafite ubushobozi buremereye, ni ukuvuga nka wa wundi wavuga ati 'simfite amafaranga arenga 1000 ku kwezi ariko ndashaka kubona ubwishingizi'.
Kamanzi ayobora iki kigo kuva akaba yari asanzwe afite uburambe bw'imyaka irenga 15 akora muri uru rwego.
Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters Degree] mu bijyanye n'ubucuruzi yavanye muri Kampala International University, ni mu gihe icya kabiri yagikuye muri Makerere University.
Yize kandi icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Philippines aho yakurikiranye ibijyanye n'ubwishingizi bw'ibigo biciriritse.
Kamanzi Tuhairwe kandi ni umwe mu bakomeje kugira uruhare mu ishyirwaho rya gahunda y'Igihugu y'Ubwishingizi bw'ubuhinzi.
Amafoto: Nezerwa Salomon