UR mu rugendo rwo kuvugutira umuti ikibazo cy'abarangiza kaminuza badafite ubumenyi bukenewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwatangiwe mu Nama Mpuzamahanga y'iminsi itatu yaberaga i Kigali, yasojwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2023.

Yateguwe na UR itewe inkunga na Mastercard Foundation, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amashuri Makuru na Kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi (SDSN), yitabirwa n'abashakashatsi, abahanga, abanyeshuri n'abayobozi ba za Kaminuza baturutse mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurebera hamwe ibyakorwa ngo uburezi bwo muri ibyo bihugu buvugururwe.

Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Wenceslas Nzabalirwa uri no mu itsinda ryateguye iyi nama, yavuze ko uburezi bugiye kubakirwa ku ikoranabuhanga n'amasomo yafasha abayiga kuba bakwihangira imirimo.

Ati ''Turashaka kurushaho gucengeza ikoranabuhanga mu burezi. Kuko ntabwo ushobora kugira uburezi muri iki gihe ikoranabuhanga ritageze mu ishuri aho abana bigira, kandi noneho ntibibe abana gusa, ahubwo n'abarimu''.

Prof. Nzabalirwa avuga ko bari no gushishikariza abana cyane cyane abakobwa, gukunda amasomo ya siyansi, imibare n'ikoranabuhanga, kuko yabagirira umumaro mu iterambere ryabo kandi hakaba hakiri icyuho mu bwitabire bw'abayiga.

Christina Jerome Shuna, umushakashatsi akanaba umwalimu wahagarariye Dodoma College of Education yo muri Tanzania, yavuze ko gukora inama nk'iyi ihuza ibihugu biri mu bitera imbaraga abahanga binyuze mu gusangira ubumenyi banaha abanyeshuri.

Ati ''Twayigiyemo byinshi, ndatekereza ko ubu nkwiriye kwagura ibitekerezo ku kuntu nakora ubushakashatsi bwinshi, kugira ngo dutegure abanyeshuri benshi bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, kugira ngo tubarememo umutima wo gukunda amasomo ya siyansi, imibare n'ikoranabuhanga''.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Kayihura Muganga Didas, yahamagariye abitabiriye iyi nama bo mu bihugu bitandukanye, gufatanya na byo hagashyirwa imbaraga mu guha uburezi bufite ireme abanyeshuri bakiri bato.

Ati ''Umukoro wo gutahana, ni ukumenya ko uburezi bufite ireme budashobora kugerwaho, mu gihe abana bato biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye batahawe uburezi bwiza''.

Dr. Kayihura yavuze ko umwana apfa mu iterura, biryo ko ibihugu bikwiriye gushora imari mu burezi bw'abakiri bato guhera mu kiburamwaka, kugira ngo bazagere muri kaminuza bafite ubumenyi bw'ibanze, hasigaye gusa kubafasha mu mikoro-ngiro.

Iyi nama yateguwe hagamijwe guhuriza hamwe abahanga n'abashakashatsi mu kungurana ibitekerezo, hagamijwe kwigira hamwe ku cyakorwa ngo uburezi buvugururwe. Yitabiriwe n'ibihugu bisaga 15.

Abahanga n'abashakashatsi bitabiriye iyi nama bishimiye ko yabaye umwanya mwiza wo gusangira ubumenyi n'ubunararibonye
Abitabiriye iyi nama, mbere yo gusubira mu bihugu byabo babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-mu-rugendo-rwo-kuvugutira-umuti-ikibazo-cy-abarangiza-kaminuza-badafite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)