Urubyiruko rwa CEPGL rwakuye isomo rikomeye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwabigaragaje kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 ubwo rwasuraga uru rwibutso nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu nama ihuje urubyiruko rusaga 250 rwo mu Karere k'Ibiyaga Bigari, igamije kwimakaza iterambere n'amahoro arambye.

Ni inama yitabiriwe n'abahagarariye imiryango ikorera muri ibyo bihugu n'abo mu nzego za leta by'umwihariko izishinzwe urubyiruko hagamijwe no kurutegura cyane ko ari bo bayobozi b'ejo hazaza.

Iyi nama kandi ni imwe mu bikorwa by'umushinga ugamije kubakira ubushobozi urubyiruko rwo muri CEPGL rurajwe ishinga no guharanira aamahoro binyuze mu biganiro (Great Lakes Youth Network for Dialogue and Peace) uterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'Ikigo cy'Abagiraneza cy'Abadage (Konrad Adenauer Foundation: KAS)

Anisha Alinda ushinzwe porogaramu za KAS muri Uganda na Sudani y'Epfo yavuze ko ibyo yabonye bimuhaye imbaraga zo kurwanya yivuye inyuma ibikorwa bishobora gutuma yongera kuba jenoside aho ari ho hose.

Ati "Nubwo hashize imyaka ibaye ariko n'ubu turacyabona ibimenyetso by'indi ishobora kuba muri RDC ndetse n'ibikorwa by'ubwicanyi bibera muri Sudani y'Epfo. Buri gihugu cya Afurika y'Uburasirazuba hano cyari gihagarariwe, ibyumvikana ko twese dukeneye gufatanya ibi bintu bigacika.'

Alinda avuga ko guharanira amahoro bigomba guhera ku muntu ku giti cye akumva ko mugenzi we afite agaciro kuko 'ntabwo dukeneye ko leta z'ibihugu ari zo zibanza kubidukangurira. Yego nabo ni inshingano zabo ariko nitubihagurukira ubwacu bizacika kuko urubyiruko rugambiriye ibyiza rwagera kuri byinshi.'

Umuyobozi uhagarariye Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle uharanira iterambere ry'urubyiruko, mu buryo bw'amategeko ari na wo wakiriye iyi nama, Frѐre Emmanuel Rwandamuriye yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byakozwe kugira ngo barwanye ingengabitekerezo aho iva ikagera mu bihugu byabo.

Ati "Bagomba kugira uruhare mu kurwanya iyo ngengabitekerezo kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kugira aho biba ukundi. Tuzi ko urubyiruko rugira uruhare mu kubaka igihugu iyo rutojwe neza. Iyo rutabaye ibyo rufasha mu gusenya'

Uretse gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, uru rubyiruko rwanasuye Inteko Ishinga Amategeko rwerekwa uko ikora ndetse n'uburyo abagore bagize umubare munini mu nteko, aho biyemeje kujya gukora ubuvugizi kugira ngo n'iwabo iyo gahunda yimakazwe.

Uru rubyiruko rwagize umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Babanje gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwa-cpgl-rwasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-ruhiga-guhangana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)