Urubyiruko rwa CEPGL rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kubaka umuco w'amahoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukoro rwihaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 mu nama yateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle, igahuriza hamwe urubyiruko rugera kuri 250 hagamijwe kwimakaza iterambere n'amahoro arambye muri aka karere.

Iyo nama yitabiriwe n'abahagarariye kandi inzego zitandukanye z'urubyiruko muri ibyo bihugu n'abafatanyabikorwa bo mu miryango ya Actions for Democracy and Local Governance wo muri Tanzania, Cornerstone Development Africa wo muri Uganda n'u Burundi, Leo Africa Institute wo muri Uganda ndetse na Pole Institute wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu byaganiriweho harimo uburyo urubyiruko rwashyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga hagamiriwe kubaka amahoro aho kuzikoresha abantu babiba urwango no gushishikariza bamwe kwibasira abandi.

Ni ingingo yagarutsweho mu gihe mu karere hakunze kugaragara amakimbirane ndetse n'umwiryane bitijwe umurindi n'imvugo zihembera urwango bikozwe n'urubyiruko cyangwa inzego z'ubuyobozi akenshi ziba zihunza inshingano, bihahitana n'abaturage.

Isaac Mumbele Muchele uhagarariye umushinga Great Lakes Project ukorera muri RDC yavuze ko bakora umunsi ku wundi kugira ngo urubyiruko ndetse n'abaturage bashishikarire gukoresha izo mbuga mu kurwanya imvugo zihembera urwango zigaragara muri ako karere.

Ati 'Uyu munsi dushishikariye kurwereka ko rugomba kubanza gusesengura amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga kuko yose aba atari ukuri. Niba babonye amakuru yuzuye urwango bagomba kugira uruhare mu kuyanyomoza no kutayahererekanya kuko bigira ingaruka ku baturage muri rusange.'

Abajijwe icyo bakora nk'imiryango itegamiye kuri leta mu gutanga umusanzu wo kurwanya imvugo zihembera urwango no kwibasira igice kimwe cy'abaturage, zikunze kugaragara mu gihugu cye, Muchele yavuze ko ubuyobozi bw'ibihugu burebwa n'icyo kibazo bugomba kwicara bukaganira bukabikemura.

Ati " Abaturage bagomba kubana mu mahoro, bakibonanamo. Urabizi Umunyarwanda ahahira iwacu natwe tugahahira mu Rwanda. Nitubigeraho abanyapolitiki nabo bazabona ko bahanganiye ubusa baganire aho kurwana. Bizatanga umuti urambye.'

Nicholaus Luhende wari uhagarariye umuryango Youth- VDT wo muri Tanzania yavuze ko nubwo abaturage bo mu bihugu bigize akarere bamaze gutera imbere ku buryo buri wese afite telefoni, binagira ingaruka mbi kuri sosiyete bijyanye no kuzikoresha nabi.

Avuga ko iwabo hari amakuru amwe n'amwe igihugu gikumira ntigitume agera ku baturage kuko hari ashobora kubagumura kandi mu by'ukuri nta shingiro afite, agasaba n'ibihugu kubigenzura hirindwa ko byakwangiza byinshi.

Umuyobozi wa Radiyo Isangano ikorera mu Burengerazuba bw'Igihugu, Charles Twagiramungu yavuze ko muri iki gihe buri wese yabaye umunyamakuru kubera izo mbuga nkoranyambaga ikaba ari yo mpamvu uzikoresha agomba kwigengesera akabanza kumenya ukuri kwayo.

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, Ringuyeneza Frère Vital yavuze ko muri uyu muryango bateye imbere mu gusobanura uburyo izo mbuga zikora dore banafite ishami ry'uburezi rigaruka kuri icyo kintu.

Ati 'Bidufasha kugira urubyiruko rusobanutse. Niba ruhuye n'amakuru atari yo cyangwa akangurira kugirira abandi nabi baba aba mbere kubirwanya kuko batojwe uko bikorwa.'

Iyi nama yahuje uru rubyiruko iri mu murongo w'umushinga uharanira amahoro binyuze mu biganiro bikorwa n'urubyiruko rwo mu Karere k'Ibiyaga Bigari (Great Lakes Youth Network for Dialogue and Peace) uterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'Ikigo cy'abagiraneza cy'Abadage cya Konrad Adenauer Foundation.

Intego yawo ni ugushyigikira mu buryo bw'ubushobozi urubyiruko rufite intego yo kugarura amahoro muri CEPGL himakazwa imiyoborere itagira uwo iheza.

Abagize Inteko Nshingamategeko basobanuriye urubyiruko rwitabiriye inama yo kubaka amahoro no kwimakaza iterambere rirambye rwo muri CPGL, imirimo yose iyo nteko ikora
Ubwo rwasuraga Inteko Ishingamategeko rwabajije ibibazo bitandukanye bijyanye n'uko ikora aho babonye udushya bakiyemeza kujya gukora ubuvugizi
Urubyiruko rwo mu bihugu bigize Akarere k'Ibiyaga bigari rwahize ko rugiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya amakuru ahembera urwango
Urubyiruko rwo mu bihugu bigize Akarere k'Ibiyaga bugari rwahize ko rugiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kurwanya amakuru ahembera urwango no kwimakaza amahoro arambye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwa-cpgl-rwiyemeje-gukoresha-imbuga-nkoranyambaga-mu-kubaka-umuco-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)