Urubyiruko rwasabye umwanya uhagije mu nzego z'ubuyobozi nk'inzira yo kubaka amahoro arambye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ku wa 16 Werurwe 2023 ubwo hasozwaga inama yari iteraniye i Kigali, yahuje urubyiruko rwo mu bihugu bigize CEPGL mu kureba uko aka Karere kagera ku iterambere n'amahoro arambye.

Iyi nama yari imaze iminsi itatu yitabiriwe n'urubyiruko rurenga 200 ruhagarariye imiryango itandukanye, abafatanyabikorwa ndetse n'inzego za Leta by'umwihariko izihagarariye urubyiruko.

Iri mu murongo w'umushinga wo gukangurira urubyiruko rwo muri CEPGL kugira uruhare mu kugarura amahoro hisunzwe ibiganiro (Great Lakes Youth Network for Dialogue and Peace), uterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'Ikigo cy'Abagiraneza cy'Abadage cya Konrad Adenauer Stiftung.

Kuri ubu mu 75% by'abaturage ba CEPGL babarirwa muri miliyoni 420 bose ni irubyiruko kuko bari munsi y'imyaka 35 y'amavuko.

Abahagarariye urubyiruko muri Leta z'ibyo bihugu bakavuga ko izo mbaraga zose ziramutse zihawe umwanya mu buyobozi ndetse ibitekerezo byabo bikumvwa nta kabuza amahoro yasugira agasagamba.

Umwe mu bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda akaba n'Umuyobozi mu Nama Nkuru y'Urubyiruko muri icyo gihugu, Rugumayo Edson, avuga ko urubyiruko niruhabwa umwanya ruzahura ku rwego rw'akarere hasangirwa ibitekerezo bigamije kugateza imbere.

Ati 'Nk'ubu u Rwanda, Uganda n'u Burundi byamaze gutera imbere ku bijyanye no gushyiraho Inama y'Igihugu y'Urubyiruko. Ni umukoro ku bindi bihugu duhuriye mu Karere kamwe kugira ngo tugire iterambere rihuriweho.'

Akomeza avuga ko inama bamazemo iminsi yagaragaje uruhare rw'urubyiruko mu kubaka amahoro mu karere cyane ko abayitabiriwe bagaragaje ubushake bafite mu kugira akarere gatekanye.

Ati 'Inyota dufite mu kugera kuri izo nzozi nitudatezuka tuzazigeraho.'

Umuhoza Vanessa Gashumba uhagarariye Urubyiruko mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Rwanda, yavuze ko kugira ngo hubakwe amahoro bagomba kubanza gusesengura bakamenya igiteza umutekano muke mu karere hanyuma bagashaka umuti w'ibibazo nyuma.

Kahoya Beatrice uri mu baje bahagarariye urubyiruko rwo muri Tanzania yavuze ko iwabo nta rubuga rw'urubyiruko bafite nk'uko mu Rwanda bimeze, yemeza ko bizeye ko bigiye gusubirwamo cyane ko bahuriye mu nama n'umwe mu bayobozi ba Tanzania bamugezaho ikibazo.

Ati 'Iwacu abayobozi batugendera kure ibigaragazwa n'uko tudahagarariwe nk'uko twabibonye hano. Twabigejeje ku waje ahagarariye ubuyobozi iwacu ndetse twizeye ko azadutumikira. Bizadufasha kubona aho dutangira ibitekerezo mu kubaka amahoro iwacu no mu karere.'

Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frѐre Ringuyeneza Vital, yavuze ko iki ari cyo gihe ngo urubyiruko rutere iya mbere mu kugarura amahoro mu karere ariko rukabifashwa no gukunda umurimo.

Ati 'Iyo bize bagakunda umurimo birafasha. Umuntu ushonje ntiwamubwira kugarura amahoro kuko buri gihe aba ashakisha amaramuko mu buryo butemewe. Dukeneye ubufatanye kuri iyi ngingo. Mu gihe igihugu kimwe kirimo intugunda namwe muyafite bizabagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

Frѐre Ringuyeneza avuga ko icyo bahora barangamiye ari akarere gatekanye aho umuntu abora ibyo arya akaryama. Ibi ngo bizashimisha cyane nibigirwamo uruhare n'urubyiruko rw'akarere ruhuje imbaraga, hagambiriwe icyiza.

Asanga ibi nibigerwaho bizatanga umusaruro mu gukemura amakimbirane arangwa mu Karere.

Urubyiruko rwo mu bihugu bigize Akarere k'Ibiyaga Bigari rwasabye umwanya uhagije mu nzego zifata ibyemezo kugira ngo intego y'Akarere yo kwimakaza amahoro arambye igerweho
Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Novelle, Frѐre Ringuyeneza, yavuze ko urubyiruko rutojwe icyiza rutanga umusanzu ku bihugu ariko ngo iyo rutereranywe rwabyoreka ku rugero rukabije
Rugumayo Edson uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yagaragaje ko urubyiruko niruhabwa umwanya muri Leta bizaba intangiriro y'amahoro arambye mu Karere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabye-umwanya-uhagije-mu-nzego-z-ubuyobozi-nk-inzira-yo-kubaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)