Urubyiruko rwinshi rufite ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside – Minubumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, yagaragaje ko guhangana n'ikibazo cy'ihungabana mu murubyiruko giterwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kujyana no gukemura ibibazo byugarije umuryango birimo ubukene n'amakimbirane.

Igendeye kubushakatsi, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, igaragaza ko ihungabana mu rubyiruko rikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikibazo gihangakishijze nk'uko Clarisse Munezero, Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri abisobanura.

Ati 'Ba bandi batoraguwe mugihe cya Jenoside kuburyo badashobora kumenya abo bakomokaho, bafite ibikomere ku rugero rwa 99%, abari mu kiciro cy'abakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikomere biri k urugero rwa 87%, abavutse ku babyeyi basambanyijwe ibikomere biri ku kigero cya 69%, abavutse ku babyeyi badahuje icyo twitaga cyera amoko, nabo bafite ibikomere ku kigero cya 43%, naho abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside bafite ibikomere ku kigero cya 35%.'

Urubyiruko mu byiciro binyuranye rwagaragaje ko ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariyo atera ihungabana benshi muri bo bagaragaza  n'ibikwiye gukorwa.

Umwe ati 'Nyakubahwa Minisitiri Mutuvuganire abana badafite inkomoko ntabwo dufite aho kuba ntabwo twagize amahirwe yo kwiga.'

Undi ati 'Hari ibimina numva mwagerayo nabo mukaganira nabo uko biteza imbere,ariko bakabanza kuba bakize ibikomere mbere y'uko banashaka iterambere rindi. Ariko nibura bakabanza kuganira ku buzima twaciyemo.'

Mugenzi we ati 'Kugira ihungabana n'ibikomere bya Jenoside ntabwo bisobanuye kuba warayibayemo gusa n'abakomoka ku bakoze Jenoside bakatiwe bararigira. Niyo mpamvu nagize igitekerezo cyo gushinga umuryango 'generation sans complexe' ni ukuvuga ngo ni ihuriro buri wese yakwibonamo yaba ukomoka ku miryango y'abakoze Jenoside bakatiwe cyangwa bahunze igihugu ndetse n'abakomoka ku miryango y'Abarokotse Jenoside.'

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, igaragaza ko guhangana n'ikibazo cy'ihungabana mu rubyiruko bigomba kujyana no gukemura ikibazo cy'ubukene n'amakimbirane byugarije Umuryango.

Minubumwe igaragaza ko zimwe mu ngamba za Leta zo guhangana n'ihungabana mu rubyiruko, ari ugushyiraho uburyo bw'ibiganiro bigamije komorana ibikomere, gushyira urubyiruko mu nzego zinyuranye, gufasha imiryango yabo no kubafasha kwihangira imirimo.

Daniel Hakizimana

The post <strong>Urubyiruko rwinshi rufite ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside â€" Minubumwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/22/urubyiruko-rwinshi-rufite-ibikomere-bikomoka-ku-mateka-ya-jenoside-minubumwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rwinshi-rufite-ibikomere-bikomoka-ku-mateka-ya-jenoside-minubumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)