Uruganda rukorerwamo imodoka zitwara misile z'Uburusiya rwafashwe n'umuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Werurwe, umuriro udasanzwe wibasiye uruganda rw'Uburusiya rukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Uyu muriro wibasiye uruganda rwa Yaroslavl Motor Plant- ruzwi kandi nka Avtodizel, ruherereye mu bilometero bisaga 200 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Moscou.

Abakozi bagera kuri 218 bimuwe ubwo umuriro wagurumanaga mu nyubako,ukohereza umwotsi mwinshi wirabura mu kirere.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko abantu nibura barindwi bagombaga gutabarwa kuko bari mu kaga.

Uru ruganda rukora imodoka zitwara ibisasu bya kirimbuzi bya Topol-M hamwe n'ibindi bikoresho bikoreshwa n'ingabo z'Uburusiya - harimo n'amakamyo ya Ural.

Abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi bamanutse vuba ahabereye umuriro.

Igipimo cy'ibyangiritse ntikiramenyekana ndetse ntibizwi niba bizatera gutinda gukora ibikoresho by'intambara Putin yashoye kuri Ukraine.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uruganda-rukorerwamo-imodoka-zitwara-misile-z-uburusiya-rwafashwe-n-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)